ADEPR NDEGO

ADEPR NDEGO

Share

Yohana 3;16. Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.

19/07/2024

*Rusi 1:20*
Arabasubiza ati *“Ntimukanyite Nawomi, ahubwo mujye munyita Mara,* kuko Uwiteka yangiriye ibisharira cyane.

*Rusi 4:14*
Abagore babwira Nawomi bati *“Uwiteka ahimbazwe, utakuretse udafite umucunguzi.* Icyaduha akazaba ikirangirire mu Bisirayeli.
*[15]Kandi azasubiza intege mu bugingo bwawe,* azagutunga mu bukecuru bwawe, kuko umukazana wawe ugukunda akakugirira umumaro uruta uwo abahungu barindwi, ari we umubyaye.”

👉 *Mara* bisobanura ushaririwe *Nawomi* bisobanura umunyagikundiro.....

*Nubwo wahuye n'ibishaririye byinshi; wikwemera ko bigushaririza ngo iteka ujye ubaho ubihiwe 😭*..... Naome we; Humura uracyari uw'igikundiro.

*✍️Nta mpamvu zo kubaho ushaririwe kdi Ufite umucunguzi...* Mu gihe gikwiye azakugarukaho abitunganye akunezeze.
By Pitie Christian

01/04/2023
08/11/2021

Yesu ashimwe benedata

Dusangire ijambo ry'Imana 👇

1 Yohana 2:3
Iki ni cyo kitumenyesha yuko tumuzi, ni uko twitondera amategeko ye.

👉 abantu benshi bafite amakuru menshi ku Mana ariko ikibabaje ntibazi Imana😭😭
▪️bazi iby'uko Imana ikiza ibyaha, bazi ko igira neza, bazi ko uruhura abarushye, n'ibyo kujya mu ijuru barabizi
▪️ Byagarukiye gusa mu kumenya amakuru ariko nyirimakuru ntibamumenya 😭
✍️ Icyitwereka ko tumuzi ni uko twitondera amategeko ye

(nkwifurije kwitondera ibyo Imana yategetse kuko aribyo bizakubashisha kuyimenya)

10/10/2021

1 Kor 3:16-21
[16]Ntimuzi yuko muri urusengero rw'Imana, kandi ko Umwuka w'Imana aba muri mwe?
[17]Umuntu utsemba urusengero rw'Imana, Imana izamutsemba kuko urusengero rw'Imana ari urwera, kandi urwo rusengero ni mwe.
[18]Ntihakagire umuntu wishuka: umuntu wese wo muri mwe niyibwira ko ari umunyabwenge ku by'iki gihe, abe umuswa kugira ngo abone uko aba umunyabwenge nyakuri.
[19]Mbese ntimuzi ko ubwenge bw'iyi si ari ubupfu ku Mana? Kuko byanditswe ngo “Itegesha abanyabwenge uburiganya bwabo.”
[20]Kandi ngo “Uwiteka azi ibyo abanyabwenge batekereza ko bitagira umumaro.”
[21]Nuko ntihakagire umuntu wīrāta abantu,

Att: Uwirata yarakwiye kwirata ko yamenye Imana ishobora byose yaremye byose

Amen

24/09/2021

Imana iba iri aho uri hose nubwo iba itagaragara mubifatika.

14/09/2021

Yesu ashimwe benedata
Dusangire ijambo ry'Imana 👇

1 Yohana 2:3
Iki ni cyo kitumenyesha yuko tumuzi, ni uko twitondera amategeko ye.
[4]
Uvuga ko amuzi ntiyitondere amategeko ye, ni umubeshyi, ukuri ntikuri muri we.

👉 nkwifurije kwitondera amategeko y'Imana

13/09/2021

Yesu ashimwe benedata
Dusangire ijambo ry'Imana 👇

Zaburi 16:8
Nashyize Uwiteka imbere yanjye iteka, Kuko ari iburyo bwanjye sinzanyeganyezwa.

👉 muri iki cyumweru dutangiye nkwifurije gushyira Uwiteka imbere muri byose kuko aribwo utazanyeganyezwa n'imigambi mibisha y'umwanzi

04/09/2021

Yesu ashimwe benedata

Dusangire ijambo ry'Imana 👇

Abagalatiya 2:20
Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w'Imana wankunze akanyitangira.

👉 abantu benshi bifuza gukora byose nk'abizera Kristo (muri byose bagerageza kwigana imibereho ya gikristo) gusa kenshi birabananira bakisanga mubyo batashakaga!

Ibanga ryo kubashishwa kubaho imibereho ya gikristo bikemera ni ugupfana na Kristo ukaba mushya maze ugaha Kristo ikaze agakorera muri wowe.
🔅 Iyo avugiye muri wowe agakorera muri wowe, akaba umuyobozi muri wowe urakiranuka bikemera.

ADEPR NDEGO 02/09/2021

*2 Timoteyo 2:21*
*Nuko rero umuntu niyiyeza akitandukanya n'ibidatunganye, azaba abaye ikintu cyo gukoreshwa iby'icyubahiro cyejejwe, kigirira nyiracyo umumaro kandi cyatunganirijwe imirimo myiza yose.*

👉 nkwifurije kwitandukanya n'ibidatunganye

Ibyakubayeho bidatunganye ubyihane, ibitarakubaho ubyirinde kuko nibwo uzaba uw'umumaro mu maso y'Imana

👉Tuganire: Ese ibidatunganye hano Imana itubuza ni ibihe? Twifashishe urwandiko Paul yandikiye abagatatiya 5.19; 23.

ADEPR NDEGO Yohana 3;16.
Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.

Want your place of worship to be the top-listed Place Of Worship in Kayonza?
Click here to claim your Sponsored Listing.

Website

Address


Kayonza
250