Iwacu Rwanda updates

Iwacu Rwanda updates

Share

Mercifulservants ๐Ÿ’š๐ŸŒน I believe in Allah

05/07/2026

Mu Rwandan niho abantu bagura imifupa bajya kurya ugasanga barikwitotomba ngo "ntanakanyama
Kariho koko ๐Ÿ™„๐Ÿคฃ๐Ÿคฃ๐Ÿคฃ๐Ÿคฃ

05/07/2026

Harigihe umuntu aba akeneye kuba wenyine cyane cyane iyo ahishije ifiriti ๐Ÿ˜‚๐Ÿ˜‚

02/07/2026

*๐Ÿ“—IBYANGOMBWA BY'ISWALA.*

*Ibyangombwa by Iswala ni umunani:*

๐ŸŒฑ1. Tak'birat zose zindi zitari Tak'biratul ih'rami.

๐ŸŒฑ2.Kuvuga ngo "SAMIA LLAHU LIMAN HAMIDAH" kuri Imamu n'usenga wenyine.

๐ŸŒฑ3. Kuvuga ngo "RABANA WA LAKAL HAMDU" kuri bose.

๐ŸŒฑ4.Kuvuga ngo "SUB'HANA RABIYAL ADHIMI" igihe wunamye (Rukuu).

๐ŸŒฑ5.Kuvuga ngo "SUB'HANA RABIYAL AALA" kuri Sijida.

๐ŸŒฑ6. Kuvuga ngo "RABI IGH'FIRILIY" hagati ya Sijida ebyiri.

๐ŸŒฑ7 8.Kwicara kuri Atahiyatu ya mbere no kuyivuga.

Islam inzira yukuri โ˜ช๏ธ

29/06/2026

*Assalam alaikum wa rahmatullah wa barakatuh ๐ŸŒน๐ŸŒน๐ŸŒน*

*Nta kazi ufite? Senga iswala ya Tahajjud.*
*Ufite ibibazo byโ€™agahinda nโ€™umunaniro mu mutima? Senga* *iswala ya Tahajjud.*
*Hari icyo wifuza? Senga iswala ya Tahajjud.*
*Urwaye? Senga iswala ya Tahajjud.*
*Wifuza gushaka? Senga iswala ya Tahajjud.*

*Iswala ya Tahajjud ishobora guhindura buri kimwe mu buzima bwawe. Senga uyizeye, wiringira Allah (Subhanahu wa Ta'ala).*

*Tahajjud ni iswala yโ€™ijoro isengerwa nyuma yโ€™iswala ya isha, by'umwihariko mu masaha yo hagati mu ijoro. Ni igihe cyiza cyo kwegera Imana no kuyisabira ibintu byihariye, kuko ni cyo gihe amasengesho yakirwa cyane*.

*Uru rwibutso turugeze kubandi bi idhinillah*

*Urwibutso mwateguriwe numuvandimwe wanyu ustadh Asman*

+250786389433

16/06/2026

ุงู„ู„ู‡ู ุฃูŽูƒู’ุจูŽุฑู ุงู„ู„ู‘ูŽู‡ูู…ู‘ูŽ ุฃูŽู‡ูู„ู‘ูŽู‡ู ุนูŽู„ูŽูŠู’ู†ูŽุง ุจูุงู„ู’ุฃูŽู…ู’ู†ู ูˆูŽุงู„ุฅููŠู…ูŽุงู†ู ูˆูŽุงู„ุณู‘ูŽู„ูŽุงู…ูŽุฉู ูˆูŽุงู„ุฅูุณู’ู„ูŽุงู…ู ูˆูŽุงู„ุชู‘ูŽูˆู’ูููŠู‚ู ู„ูู…ูŽุง ุชูุญูุจู‘ู ุฑูŽุจู‘ูŽู†ูŽุง ูˆูŽุชูŽุฑู’ุถูŽู‰ ุฑูŽุจู‘ูู†ูŽุง ูˆูŽุฑูŽุจู‘ููƒูŽ ุงู„ู„ู‘ูŽู‡ู

ALLAHU AK'BAR, ALLAHUMA AHILAHU ALAY'NA BIL AM'NI WAL IMANI, WA SALAMATI WAL ISLAMI, WA TAW'FIQI LIMA TUHIBU RABANA WA TAR'DWAA, RABUNA WA RABUKA LLAHU

Imana niyo nkuru isumba byose, Mana uku kwezi ukugire kuri twe uk'umutekano, uk'ukwemera (guhamye), uko gukiranuka n'ingorane (zo ku isi no ku mperuka), ukw'amahoro ndetse n'ubuslamu, unakugire uko gutunganirwa n'ibyo ukunda Nyagasani wacu kandi wishimiye, Nyagasani wacu waturemye akanakurema (ukwezi) ni Allah

Yakiriwe na Tir'midhiy na Darimiy.

20/05/2026

Ntukangize ubuzima bwawe bwo ku mperuka witwaje ibyo bavuga ko ari iterambere cyangwa ubusirimu. Baho ubuzima bwawe ukurikije inyigisho zโ€™Idini ya Islam. ๐ŸŒ™โœจ

30/04/2026

*SUNNA NZIZA ZO KU MUNSI WA IJUMAA ๐Ÿ—“:*

โ‘  Kwiyuhagira ๐Ÿšฟ
โ‘ก Kwitera umubavu ๐ŸŒธ
โ‘ข Gukoresha umuswak ๐Ÿฆท๐ŸŒฟ
โ‘ฃ Kwambara umwambaro mwiza ๐Ÿฅผ
โ‘ฅ Gusoma Sura Al-Kahf ๐Ÿ“–
โ‘ฆ Kugera ku musigiti kare โฐ
โ‘ง Gusabira Rasul ๏ทบ _(Amahoro nโ€™Imigisha)_ incuro nyinci ๐Ÿคฒ

29/04/2026

KIMWE MU BINTU BIKURA UMUNTU MURI ISLAM NTABE AKIRI UMUISLAM (YARABAYE UMUHAKANYI).

Kwirengagiza Idini ya Islam Umuntu akayibamo yaranze kwiga ubumenyi bw'ibanze bumuha gusobanukirwa neza Idini ye, akanga no gukora no gushyira mu bikorwa bya bindi Idini ya Islam ishingiyeho.

โžก๏ธ Buri Muislam wese aba akwiye gukoresha uko ashoboye akareka ubunebwe agashakisha ubumenyi bw'idini kugira ngo arusheho gukomeza gusobanukirwa neza Idini ye.

โžก๏ธ Iyo Umuislam akora Ibadat zindakunda ariko akaba nta bumenyi abifite (abikorera mu kigare) izo Ibadat ntago ALLAH azakira kuko aba azikora atazi ibyo arimo.

โžก๏ธ Abantu biyika ko ari Abaislam ariko badasari burundu barabiretse rwose abo ntibaba bakiri Abaislam kuko baba bararetse inkingi ikomeye cyane ya Islam.

ALLAH ADUHE KUBA ABAISLAM NYABO ADUHE NO GUSHIKAMA KURI ISLAM ๐Ÿคฒ

ISLAM INZIRA YUKURI One Ummah Rwanda 24/04/2026

https://youtube.com/live/sGjt1uCDPaA?feature=share MENYA UBUMENYI UTEMEREWE KWIGA ISOMO RYA 3 SOBANUKIRWA RUQYAH HAMWE USTADH ASMAN

ISLAM INZIRA YUKURI One Ummah Rwanda 2 likes. "ISOMO RYA 3 RUQYAH ESE BIREMEWE MURI ISLAM KWIGA UBUMENYI BWUBUROZI NAMAJINI? USTADH ASMAN 2025-2026"

โœ…Iyi Duwa irimo Ubwirinzi, Imbaraga nโ€™Imigisha mu Kwicuza ๐Ÿคฒ| Ramadan Day 2 USTADH ASMAN #RAMADAN2026 19/02/2026

https://youtu.be/kLBIkbCoiGM

๐ŸŒ™ UMUNSI WA 2 WA RAMADAN | KWICUZA NO GUSABA ALLAH IMBABAZI ๐Ÿคฒ๐Ÿ’ง

Ramadan ni igihe cyโ€™imbabazi, igihe cyo kwegera Allah no gusubira ku murongo wโ€™ukuri. ๐Ÿ•Œโœจ
Uyu munsi wa 2 wa Ramadan, reka dufate umwanya wo kwicuza byโ€™ukuri (Tawbah), dusabe Allah imbabazi ku byaha byacu byose โ€” byโ€™ibanga nโ€™ibigaragara. ๐Ÿ˜ญ๐Ÿค

๐Ÿ“Œ Wibuke:
Allah ni Nyirโ€™imbabazi nyinshi, kandi yakira uwicuza igihe cyose agarutse kuri We. ๐ŸŒฟ๐Ÿคฒ
Nta cyaha kinini ku muntu usaba imbabazi byโ€™ukuri.

๐Ÿคฒ Duโ€™a yโ€™uyu munsi: (Sayyidul Istighfaar)
ุงู„ู„ูŽู‘ู‡ูู…ูŽู‘ ุฃูŽู†ู’ุชูŽ ุฑูŽุจูู‘ูŠ ู„ูŽุง ุฅูู„ูŽู‡ูŽ ุฅูู„ูŽู‘ุง ุฃูŽู†ู’ุชูŽุŒ ุฎูŽู„ูŽู‚ู’ุชูŽู†ููŠ ูˆูŽุฃูŽู†ูŽุง ุนูŽุจู’ุฏููƒูŽุŒ ูˆูŽุฃูŽู†ูŽุง ุนูŽู„ูŽู‰ ุนูŽู‡ู’ุฏููƒูŽ ูˆูŽูˆูŽุนู’ุฏููƒูŽ ู…ูŽุง ุงุณู’ุชูŽุทูŽุนู’ุชูุŒ ุฃูŽุนููˆุฐู ุจููƒูŽ ู…ูู†ู’ ุดูŽุฑูู‘ ู…ูŽุง ุตูŽู†ูŽุนู’ุชูุŒ ุฃูŽุจููˆุกู ู„ูŽูƒูŽ ุจูู†ูุนู’ู…ูŽุชููƒูŽ ุนูŽู„ูŽูŠูŽู‘ุŒ ูˆูŽุฃูŽุจููˆุกู ุจูุฐูŽู†ู’ุจููŠุŒ ููŽุงุบู’ููุฑู’ ู„ููŠุŒ ููŽุฅูู†ูŽู‘ู‡ู ู„ูŽุง ูŠูŽุบู’ููุฑู ุงู„ุฐูู‘ู†ููˆุจูŽ ุฅูู„ูŽู‘ุง ุฃูŽู†ู’ุชูŽ.

๐Ÿ“ŒAllahumma anta rabbi la ilaha illa anta, khalaqtani wa ana โ€˜abduka, wa ana โ€˜ala โ€˜ahdika wa waโ€™dika mastataโ€™tu, aโ€™udhu bika min sharri ma sanaโ€™tu, abuโ€™u laka biniโ€™matika โ€˜alayya, wa abuโ€™u bidhanbi, faghfir li fa innahu la yaghfiru dh-dhunuba illa anta. ๐Ÿคฒ๐Ÿ’ง

๐Ÿ•Š๏ธ Uyisomye mugitondo ayemera, agapfa uwo munsi โ†’ azinjira Jannah.
Nโ€™uwuyivuze nimugoroba ayemera, agapfa iryo joro โ†’ azinjira Jannah. ๐ŸŒ™โœจ

๐Ÿ’› Reka uyu munsi ube umunsi wo:
โœ… Gusali neza no kwinginga Allah
โœ… Gusoma Qurโ€™an
โœ… Kureka ibyaha no guhinduka
โœ… Gusaba imbabazi kenshi
โœ… Gusabira nโ€™abandi

๐Ÿ“Œ Ntibagirwe: Like ๐Ÿ‘ | Comment ๐Ÿ’ฌ | Subscribe ๐Ÿ””
Kugira ngo tubone amasomo ya Ramadan buri munsi.

โœ…Iyi Duwa irimo Ubwirinzi, Imbaraga nโ€™Imigisha mu Kwicuza ๐Ÿคฒ| Ramadan Day 2 USTADH ASMAN #RAMADAN2026 ๐Ÿ“Œ Assalamu alaikum wa rahmatullahi wa barakatuh ๐Ÿคฒ๐ŸŒ™Murakaza neza ku Munsi wa 2 wa Ramadan.Muri iyi video turiga Duwa ikomeye yo mu Kwicuza irimo: โœ… ubwiri...

Want your public figure to be the top-listed Public Figure in Medina?
Click here to claim your Sponsored Listing.

Category

Address


Medina