ISANO RADIO 92.0Fm
Contact information, map and directions, contact form, opening hours, services, ratings, photos, videos and announcements from ISANO RADIO 92.0Fm, Radio Station, Rubavu.
Easy and Possible Organization operates a community media house that includes an FM radio station ( Isano Radio 92.0 fm ) , Public Places Community Media (PPCM), an online newspaper, a YouTube TV channel, and various social media platforms
Impinduka zabaye mu muziki Nyarwanda mu myaka 10 ishize
03/06/2026
Umukino wa gishuti wagombaga guhuza DR Congo na Chile wahagaritswe nyuma y’uko abategetsi Spain batangaje impungenge zabo ku cyorezo cya Ebola cyibasiye iki gihugu.
Meya w'Umujyi wa La Línea de la Concepción muri Spain aho uyu mukino wagombaga kubera ku ya 09 Kamena 2026, Juan Franco, yategetse ko uyu mukino uhagarikwa mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola cyibasiye DR Congo.
03/06/2026
Perezida Paul Kagame yashimiye Emmanuel Macron w’u Bufaransa ubwitange yagize bwo kwemera ko igihugu cye cyatereranye u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gihe cyari gifite ubushobozi bwo kuyihagarika.
Ubu butumwa yabutanze ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 Kamena 2026 ubwo ku nkombe z’Umugezi wa Seine mu Mujyi wa Paris hafungurwaga ku mugaragaro urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwahawe izina ‘Les Archives’.
Yagize ati “Perezida Macron, ndagira ngo ngushimire kubera impamvu ebyiri; umuhate n’ubumuntu. Mu myaka itanu ishize, wariyemeje, uza i Kigali nyuma y’ishyirwa hanze rya raporo ebyiri zigenga, imwe yamuritswe na Leta yawe, indi yamuritswe n’u Rwanda, uza mu gihe zagaragazaga umwanzuro umwe.”
03/06/2026
Mu Murenge wa Byimana, Akagari ka Ntenyo, Umudugudu wa Kavumu, haravugwa inkuru y’urupfu rw’umugore wishwe n’umugabo we amukubise umuhini mu mutwe.
Byabaye ku wa 31 Gicurasi 2026, aho bivugwa ko mbere y’uko uyu mugabo yica uyu mugore w’imyaka 41 witwa Niyonsenga Claudine yabanje kumugurira inzoga nyuma bageze mu rugo ahita amwivugana.
Abaturage bo muri aka gace baganiriye na TV1 bavuze ko ibyo bitatunguranye kubera ko uyu mugabo yajyaga yigamba ko azica umugore we kubera ko yari yaraguze n’uyu muhini yamwicishije.
Umwe mu baturage yagize Ati “Yari yaraguze umuhini awushyira mu nzu yirirwa abibwira abantu ngo nzamwica, nzamwica birangira koko abishyize mu bikorwa [...]. Turifuza ko bamuzana bakamuburanishiriza mu ruhame abaturage twese tugaterana tukamushinja ibyo yakoze.”
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Uwamwiza Jean d’Arc, yavuze ko uyu muryango wari usanzwe ubanye mu makimbirane ahanini yaturukaga ku businzi. Yavuze ko bagerageje kubaganiriza ndetse babasaba ko batandukana kugira ngo hatazagira uwivugana mugenzi we.
Ati “Baraganirijwe binaniranye babagira inama y’uko buri umwe yatandukana n’undi.”
03/06/2026
Umusore wo mu Murenge wa Mukarange, Akarere ka Gicumbi yishwe n’inzoga izwi nka kanyanga nyuma yo gutegerwa amafaranga ibihumbi 30Frw ngo anywe amacupa atanu yayo.
Ibi byabaye ku wa 2 Kamena 2026, aho uyu musore yagiye gusangira inzoga na bagenzi be, gusa batangira kumwizeza amafaranga ibizwi nko gutega mu gihe yamaze kunywa amacupa atanu ya kanyanga, birangira apfuye.
Bamwe mu baturage baganiriye na BTN TV, bavuze ko uyu musore yasanze bagenzi be ahasanzwe hacururizwa inzoga, bamuha inteko ko naramuka amaze amacupa atanu y’inzoga ari buhabwe amafaranga ibihumbi 30Frw.
Umwe mu baturage yagize ati “ Akimara kunywa izo nzoga yatangiye kumererwa nabi, bahita bamujyana ku bitaro bya Mukarange, mu gihe rero bari bagitegereje imbangukiragutabara, ni bwo yahise apfa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Rusizana Joseph, yavuze ko iyi nkuru y’urupfu rw’uyu musore bayimenye ariko batahamya neza ko ari yo yamwishe.
02/06/2026
Ikipe ya APR FC yamaze gutandukana n’abakinnyi b'abanyamahanga ari bo Mamadou Sy, Aliou Souané na Mahamadou Lamine Bah, bose basoje amasezerano.
Ibi nyuma Yuko aba basore Bose uyu mwaka w' imikino batabonye umwanya uhagije wo gukina.
Isoko ry'abakinnyi mu ikipe ya Rayon Sport, ngaba bamwe mu bakinnyi bavugwa mu ikipe ya Rayon Sport.
Bite bya Saliba uvugwa ko ashobora kudakina igikombe cy'isi kubera imvune?
Ibintu by'ingenzi wamenya ku itsinda rya kabiri ry'igikombe cy'Isi 2026.
Fora ni inde? 🤣🤣🤣 Umuyobozi n'abakozi challenge 🔥
Click here to claim your Sponsored Listing.
Category
Contact the business
Telephone
Website
Address
Rubavu