Ubuvumbuzi

Ubuvumbuzi

Share

This is an official page for Ubuvumbuzi Platform. We help people, small and big businesses achieve their goals through advertisements.

Photos from Ubuvumbuzi's post 19/05/2026

Impamvu zo gusura no gutemberera mu busitani buzwi nka "El Classico Garden" i Rubavu
---------------------------------------------------------------------

Mu mutima w’ubwiza bwa Rubavu, ahantu hatuje kandi hari umwuka mwiza uturutse mu Kiyaga cya Kivu, ni ho hihishe ubusitani bwa El Classico Garden, ahantu hagezweho hagenewe kwakira ibirori n’iminsi mikuru y’ubwoko bwose. Ubu busitani buherereye hafi ya EL CLASSICO BEACH CHEZ WEST mu Murenge wa Nyamyumba, bukaba butanga ibyishimo bidasanzwe bihuza n’ubwiza bw’ibimera, amahumbezi y’ikiyaga n’ikirere cyiza gituma buri wese ahasohokera yumva atuje kandi anezerewe.
El Classico Garden ni ahantu heza cyane ho gukorera ubukwe, ibirori byo gusaba no gukwa, iminsi mikuru yo kwizihiza isabukuru, inama ndetse n’ibindi birori bitandukanye bisaba ahantu hafite isuku, ubwiza n’umutekano. Ubusitani bwateguwe mu buryo bugezweho butuma abahakiriye ibirori babasha kwakira abashyitsi babo neza kandi mu buryo bubereye ijisho. Iyo ugeze muri El Classico Garden uhita ubona ko ari ahantu hakwiriye guha ibirori byawe isura nshya kandi y’icyubahiro.

Abakunda gufata amafoto meza nabo bahafite amahirwe adasanzwe. Imiterere y’ubusitani, ubwatsi butoshye, imitako itatse neza ndetse n’Ikiyaga cya Kivu bituma amafoto ahafatiwe aba afite umwihariko n’ubwiza bikurura buri wese uyabona. Ni ahantu heza ku bashaka gukora photoshoot z’ubukwe, izo kwizihiza imyaka y’amavuko, amafoto y’urwibutso ndetse n’ay’abanyamideri bashaka amafoto.

Uretse kwakira ibirori no gufata amafoto, El Classico Garden ni n’ahantu heza ho kuruhukira no gusohokera hamwe n’inshuti cyangwa umuryango. Kuba iri hafi y’amazi y’Ikiyaga cya Kivu bituma habamo akayaga keza n’ikirere gituma umuntu yishimira umwanya ahamaze. Ni ahantu ushobora gusangamo ituze, ubwiza na serivisi nziza mu gihe kimwe.
Ku bifuza kuhakorera ibirori cyangwa gusaba amakuru arambuye, mwavugana na El Classico Garden kuri telefone: +250 783 256 132 cyangwa +250 789 400 200. El Classico Garden ni ahantu hiyubashye, hagezweho kandi hateguwe ku rwego rwo gutuma ibirori byawe biba iby’akataraboneka ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.

17/05/2026

Sir,

Rubavu District

On 17th May 2026

INAMA KU CYOREZO CYA EBOLA CYAGARAGAYE MURI DRC/ GOMA
NO GUFATA INGAMBA

uyu munsi kuwa 17/05/2026 habaye Inama yahuje abayobozi ku rwego rw'Intara, RBC, Akarere, Ibitaro, Imirenge ikora ku mupaka.

IMYANZURO YAFASHWE NI IYI IKURIKIRA:

- Gufunga imipaka yemewe
- Guhagarika burundu abaturage banyura mu nzira zitemewe
- Gukora ubukarabiro bwose bwo mu mipaka
- Guhagarika abaturage bava DRC baza kuvoma amazi mu Rwanda
- Gufungura Command Post
- Gushyiraho irondo rigenzura umupaka ku manywa na nijoro
- Gukora ubukangurambaga bwihutirwa ku baturage baturiye umupaka
- Gushyira abaganga bakora screening ku mipaka yose
- Gutangiza "Isolation area/Rugerero"
- Abanyarwanda bari muri DRC bemerewe gutaha ariko bagafatirwa ibizamini ku mupaka, bakabanza kunyura muri quarantine
- Abanyekongo bari mu Rwanda bemerewe gutaha.

Ibi byose bitangiye gushyirwa mu bikorwa.

Murakoze

14/05/2026

Mukomeze kwihangana ku bwo kubura umuvandimwe wanyu! Ariko se ku rundi ruhande aha ngaha ntibyafatwa nko kwibasira FPR Inkotanyi kandi nta bimenyetso?

12/05/2026

Inka mu Kivu

10/05/2026

Hantavirus

08/05/2026

Amakuru yamenyekanye mu mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 07 Gicurasi, aho Mugemana Jean Marie Vianney w'imyaka 43 yishe Nyiranshimyumukiza Mireille w'imyaka 42 bivugwa ko bari basanzwe babana mu makimbirane.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeanette agaranira na IZUBA yemeje aya makuru anavuga ko uyu muryango wari usanganwe amakumbirane ashingiye ku mitungo ndetse no gucana inyuma.

Ati "Yego byabaye umugabo we yamwishe, byabereye mu kagari ka Muhira umudugudu wa Rusamaza. Bari bafitanye amakimbirane ku bintu bijyanye n'umutungo no gucana inyuma."

Yatanze ubutumwa asaba ko umuryango ugira imibanire myiza, aho bidashoboka bakiyambaza amategeko; kuko amakimbirane agira ingaruka ku muryango Nyarwanda.

Ati "Ubutumwa dutanga ni imibamire myiza mu ngo, haba haje amakimbirane uwumva atabasha kuyihanganira..., bariya bari barashakanye barasezeranye, itegeko ritegenya ko abantu baba bashobora gutandukanya; igihe cyose uba ubona utakibashije kubana na mugenzi wawe."

Yongeraho ati "Aho kugira ngo umuntu yice uwo bashakanye, abana basigare ari imfubyi nawe ajye gufungwa; urumva ko umuryango Nyarwanda uba uhombye."

Amakuru aturuka mu baturanyi b'uyu yemeza ko uyu muryango wabanaga mu makimbirane; bakanavuga ko intandaro y'uru rupfu yabaye umutumgo batumvikanye imikoreshereze yawo.

Nyuma y'uru rupfu, uyu mugabo wari ufitanye abana batatu n'uyu Nyakwigendere, yahise atabwa muri yombi.

07/05/2026

Aimable Karasira,Professor N***a yitabye Imana akiva muri gereza arangije igihano cye

Photos from Ubuvumbuzi's post 06/05/2026

King James yaciye agahigo ko kugurisha mu minsi itatu gusa amatike yose yo kujya mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki. Iki gitaramo kizaba ku itariki 1 Kanama 2026.

04/05/2026

Umutesi Jolie

03/05/2026

Itangazo rya REG ku ibura ry'amashanyarazi mu Karere ka Rubavu

01/05/2026

Ngaho da ubwo se ibi avuga ku barabu ni ukuri koko?

Want your business to be the top-listed Advertising & Marketing Company in Rubavu?
Click here to claim your Sponsored Listing.

Telephone

Address


Gisenyi
Rubavu
0000

Opening Hours

Monday 07:00 - 20:00
Tuesday 07:00 - 20:00
Wednesday 07:00 - 20:00
Thursday 07:00 - 20:00
Friday 07:00 - 20:00
Saturday 07:00 - 20:00