Maranatha Ministries Rwanda
Kuri page uzasangaho ibyigisho by' ukuri kW' iki gihe kandi kutwiteguza kuza kwa Yesu bwa kabiri.
Mbararikira gukora share na like dusakaze ukuri hose ubundi Yesu agaruke.Twitahire mu ijuru iwabo w'
šUmuryango wāijuru uhura nāumuryango wāisiš:
āššAho mu isi
nshya, abacunguwe bazamenywa nkāuko na bo bamenywe.
Urukundo nāimpuhwe Imana ubwayo yateye mu mitima yāabantu
ruzaba rubonye igihe gikwiriye kandi cyiza cyo gukoreshwa.
āš¤²š½ā¤Kugirana umushyikirano utaziguye nāibiremwa byera, uguhuriza
hamwe imibereho rusange nāabamarayika bahiriwe hamwe
nāabakiranukiye Imana mu bihe byose, bameshe amakanzu yabo
bakayejesha amaraso yāumwana wāintama, ipfundo ryera
rifatanyiriza hamwe āUmuryango wose wo mu ijuru nāuwo mu isi.ā
ngāibyo ibyari ibyiratwa byāabacunguwe.
āš„°šš¼Abacunguwe nta rindi tegeko bazagira usibye iryāijuru.
Bazagira
umuryango unejeje kandi wunze ubumwe, bazambara guhimbaza
no gushima.
Noneho bazaririmba indirimbo yo mu ruturuturu,
kandi abana bāImana bose bazarangurura amajwi yabo yāibyishimo
mu gihe Imana na Kristo bazavugira rimwe bati: āNta cyaha
kizabaho ukundi ndetse nāurupfu.ā
āšš¤²š½šš¼Igikorwa cyāuwo munezero wo mu ijuru ( kugaruka kwa Yesu),
twebwe abari ku isi cyatugejejeho ijwi ryāaya magambo meza
yavuzwe na Kristo ngo: āNdazamutse ngiye kwa Data ari we so, kandi
ku Mana yanjye ari yo Mana yanyu.ā Umuryango wo mu ijuru nāuwa
hano ku isi ni umwe, Umukiza yazamutse mu ijuru ku bwacu kandi
ariho ku bwacu. ā Nicyo gituma abasha gukiza rwose abegerezwa
Imana na we, kuko ahoraho iteka ngo abasabire.ā
Urugo rw'Abategereje/ Adventist Home p.482
Ikigisho cya 86.
Zaburi 119:105
[105]Ijambo ryawe ni itabaza ry'ibirenge byanjye,Ni umucyo umurikira inzira yanjye.
Thy word is a lamp unto my feet, and a light unto my path.
KWAMBUKA YORODANI MUBURYO BW'IGITANGAZA!
Ndabasuhuje mu izina ry'Umwami Yesu, ngo ubuntu n'amahoro biva kuMana bibe mumitima yanyu!
"Kuko Uwiteka lmana yanyu yakamije amazi ya Yorodani imbere yanyu kugeza aho mwambukiye, kugira ngo amahanga yose yo mu isi amenye ko Uwiteka agira amaboko akomeye, bajye batinya Uwiteka lmana yanyu iteka ryose."(Yosuwa 4:23;24)
lmana yahagurukije ubwoko bwayo bwa Isilayeli muri Egiputa, yifuza kubugeza I Kanani ngo buhindure igihugu cyaho.
Bari bazi Izindi nzira nyinshi banyuramo bakagera ikanani badahuye n'inzitizi nk'inyanja itukura, I ubutayu, Yorodani,Yeriko n'izindi...
Ariko Uwiteka ntiyemeye ko banyura muri izo nzira zindi.
(Iga Icyigisho; Bava Mumisiri, mugitabo; Abakurambere n'Abahanu*i)
Bageze kuri Yorodani mugihe cy'ubukonje, igihe urubura rwashonganga bituma Yorodani yuzura, ntibambuka nk'uko bisanzwe.
lmana yashakaga kubambutsa in Yorodani muburyo bw'igitangaza (Abakurambere n'Abahanu*i p.406)
Urugendo rwo kuva muri Egiputa rugana ikanani, rugereranya urugendo rwo mubwoko bw'lmana rwo kubaturwa mububata bw'icyaha bagera mu ijuru.
Bagombaga kurwana Intambara, bakarwanya amahanga yagombaga kubabera inkomyi yo kujya I Kanani
Mbese ni uwuhe mugambi lmana yari ifite, ibambutsa muburyo bw'igitangaza?
Igisubizo kimwe, ni ukugira ngo amahanga ajye atinya imbere y'ubwo bwoko bw'Uwiteka.(Yos 4:24)
Igihe bari bageze kuri Yorodani, lmana yategetse ko Abatambyi babanza kujya mumazi bahetse Isanduku irimo amategeko cumi y'lmana, kandi hagatoranywa abagabo 12 Muri buri muryango buri wese agatoragura ibuye ryo muri Yorodani hanyuma bamara kwambuka y bakayashinga i Gilugali ho muri Kanani. Ibyo bagombaga kubikora kugira ngo ubwo Abana babo bazababaza iby'ayo mabuye bazababwire ukuntue lmana yakamije Amazi asuma ya Yorodani imbere yabo, bakambuka!
Bamaze kwambuka Yorodani, bahuye n'inzitizi ikomeye ya Yeriko. Yeriko zari inkike z'amabuye zikomeye cyane, zigeze ku ijuru zabuzaga Abantu kwinjira murie Kanani.
Usibye n'izo nkike hari n'abanyembaraga, Abagabo banini barindaga uwo murwa kandi bahoraga bari Maso.
Abisilayeli barahageze babona ko izo nkike zishobora gusenywa gusa n'Imbaraga itari iy'umuntu usanzwe.
None byagenze bite bahageze?
"Abagiye gutata iYeriko bagarukanye inkuru nziza bati; "Ni ukuri koko, Uwiteka ashyize iki gihuguy mumaboko yacu, kandi bene cyo twabakuye umutima.' I Yeriko,y bari babwiwe ngo, "...Twumvise uburyo Uwiteka yakamije Inyanja Itukura muyigezeho muva mu Egiputa, n'ibyo mwagiriye abami b'abamori bo hakurya ya Yorodani, abo mwarimbuye rwose. Tubyumvise, uwo mwanya imitima yacu ishya ubwoba, ntamuntu n'umwe mutakuye umutima kuko Uwiteka lmana yanyu ari Yo Mana yo hejuru mu ijuru no hasi mu isi"(Abakurambere n'Abahanu*i p244)
Ayo magambo ni Abanyekanani bayabwiraga abatasi
Murumva rero ko igihe lmana yakoreraga Abisilayeli igitangaza yari irimo ibarwanirira urugamba rw'I Yeriko batabizi, kuko igitangaza cy'lmana nicyoy cyateye amahanga gutinya Isilayeli, bituma itsinda.
Dore Igitangaza Uwiteka yifuza kudukorera kugira ngo natwe tuzagere muri Kanani yo mu ijuru nk'abaneshi;
Muri iki gihe, abantu benshi bameze nkāAbayuda, iyo ubagaragarije
ubutumwa bwāukuri barakubwira ngo : twereke ikimenyetso. Dukorere igitangaza.
Kristo nta gitangaza na kimwe yakoreye abafarisayo. Kimwe nāuko ntacyo yigeze
akorera satani igihey yamugeragezaga mu butayu. Ntabwo Imana itumenyesha
imbaraga zayo kubwo kwihesha agaciro twebwe ubwacu, cyangwa gushimisha
ibyifuzo byo kutizera nāubwirasi. Nyamara ubutumwa ntibubuze ikimenyetso
cyāuko bwaturutse ku Mana. Mbese gucika uburetwa bwa satani si igitangaza?
Kwanga satani ntabwo biba mu mutima wa kamere muntu, ahubwo ubuntu
bwāImana ni bwo bubitera. Igihe cyose umuntu wabaswe nāibitekerezo bihubuka,
ahindutse umugwaneza akareherezwa kwegera Imana, icyo ni igitangaza kiba
gikozwe muri we; igihe cyose umuntu avuye mu bibi, agashobora kumenya ukuri
kubeshaho. Iyo umutima wihannye ugakunda Imana kandi ugakomeza amategeko
yayo, nibwo isezerano ryāImana risohora ngo : āNzabaha umutima mushya
mbashyiremo nāumwuka mushya.3
ā Uguhinduka kāumutima wāumuntu, guhinduka
kwāimico ye, icyo ni igitangaza Umukiza uhoraho yigaragarizamo, akoresheje
umurimo we ngo abohore imitima. Imibereho iri muri Kristo na yo ubwayo ni
igitangaza. Dore igitangaza cyagombye guherekeza ubutumwa bwiza haba mu gihe
cya none nāikizaza.
Umuntu yavutse atandukanyijwe n'lmana Ndetse aryohewe no gukora icyaha.(Zaburi 58:4; 51:7)
lmana irifuza kugukorera igitangaza cyo kuba yaguhindura umukiranutsi, ukaryoherwa n'icyiza.
Iyo ni Yorodani uzaba wambutse kandi bizagutegurira kuzatsinda urugamba rukomeye ruri imbere,
Aho tugiye gusakirana n'ikigeragezo gikomeye cy'isi, umubiri Na Satani aribyo bigereranywa n'inkike z'i Yeriko zikomeye.
Amabuye batoraguye ashushanya Ijambo ry'lmana(Petero 2:1-8, Yohana 1:1)
Abari kurugamba ntibazahwema kwiga Ijambo ry'lmana buri munsi!
Imitima yāabo Umucungu*i yakirishije urukundo
rwe, ifite agaciro gakomeye kuruta ako abatigeze
gucumura. Imana ntitureba nkāabantu babi badafite agaciro;
itureba muri Kristo kandi itubona dusa nkāuko tugomba
kumera tumaze guhindurwa nāurukundo rwāUmucungu*i.
Yasonzoranije ubutunzi bwose bwāisi nāijuru ibugura ayo
mabuye yāigiciro cyinshi. Reba Zaburi9:16; Malakiya
3:17.( Imigani ya Kristo p52, soft)
Nawe Yesu Aragukunda kandi Yaragupfiriye!
Niba Wifuza Audio y'Iki kigisho (Amajwi yacyo) Nyandikira kuri WhatsApp;
0791440655
Ukeneye ibindi byigisho wabisanga kuri;
Facebook: Maranatha Ministries Rwanda
YouTube: Maranatha Ministries Rwanda
Instag: maranatha-ministries-rwanda
Ijuru ribane n'imitima yanyu cyane!
"Umutima wakira Ijambo ry 'lmana Ntabwo ari nk'ikidendezi cy'amazi ahinduka Umwuka, Ntabwo ari nk'ikigega kimenetse kigenda gitakaza ibirimo. Uwo mutima umeze nk'akagezi ko mu misozi gasukwamo amazi n'amasoko adakama afite amazi akonje y'urubogobogo ava mu rutare, akamara inyota abananiwe, abafite inyota n'abaremerewe. Uwo mutima kandi umeze nk'uru*i ruhora rugenda kandi uko rugenda rukarushaho kwimbika no kuba rugari kugeza ubwo amazi yaryo atanga ubugingo akwiririye ku isi yose. Akagezi gatemba karirimba munzira y'iyo soko gasiga munzira yako impano yako y'ibyatsi bitoshye n'uburumbuke. Ibyatsi byo ku nkengero z'ako kagezi birushaho gutoha, ibiti byaho nabyo biratoshye kandi indabo nazo ni nyinshi cyane. Igihe ubutaka buba butarangwamo akatsi ndetse bukaba bwaratukuye bitewe n'izuba ry'igikatu ryo ku mpeshyi, umurongo w'ibyatsi n'ibiti bitoshye bigaragaza aho ako kagezi kanyura.
Uko niko bimera kumwana w'lmana wese nyakuri. Idini ya Kristo yigaragaza ubwayo ko ari Ihame ritanga ubugingo kandi risakara hose ; ni imbaraga nzima, ikora kandi y'umwuka. Igihe umutima ukingukiye imbaraga y'ukuri n'urukundo iva mu Ijuru, aya mahame azongera asakare nk'amasoko yo mu butayu, atere imbuto kuboneka ahari urupfu kandi ntiharangwe uburumbuke.
Igihe abantu bejejwe kandi batunganyijwe binyuze mu kumenya Ukuri kwa Bibiliya birunduriye n'umutima wose mu murimo wo gukiza imitima, bazarushaho guhinduka impumuro y'ubugingo itanga ubugingo.
Igihe bazajya banywa ku Isoko idakama y'Ubuntu no kumenya burimunsi,bazabona ko imitima yabo yuzuye ndetse isendereye Umwuka wa Shebuja, kandi ko kubw'umurimo bakora batikanyiza, abantu benshi babiboneramo inyungu muburyo bw'umubiri, ubw'ubwenge n'ubw'umwuka. Abananiwe barahemburwa, abarwayi bagakira bakagira ubu*ima bwiza, kandi abaremerewe n'icyaha bakaruhurwa. mu bihugu bya kure humvikana amagambo yo gushima ava mu minwa y'abo imitima yabo yakuwe mu gukomera icyaha maze bakayoboka Ubutungane "
(Abahanu*i n'Abami, p154.2)
MBESE NI BANDE BITEGUYE BY'UKURI NGO BASOZE UYU MURIMO?
Umurimo w'lmana ni uko umunyabyaha akizwa, lmana ikamukoresha mu gukiza abandi!
Muri iki gihe giheruka, ubwo Yesu Agiye kugaruka mubwiza bwe, lmana ikenewe abantu basa nayo, batoranijwe mu isi, baciye ukubiri n'icyaha, ngo ibakoreshe umurimo ukomeye wo guÄ·iza abazimira.
Ni amahirwe yanjye nawe kandi ni itegeko ry'Umwami ko twakorana naYo kuko hari ingororano, kandi abatazisanga muri uyu murimo bazaba barakoranye na se satani!
Mubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo uko bwanditswe na Mariko, iyo dusomye neza tubona ibyangombwa Yesu yahaye Abari bateguriwe gusohoza umurimo yari abasigiye, n'ibyo yabihanangirije kutajyana kumurimo!
" Mariko 6:7-9,12-13
[7]Bukeye ahamagara abo cumi na babiri, aherako atuma babiri babiri, abaha ubutware bwo gutegeka abadayimoni.
[8]Abihanangiriza kutajyana ikintu cy'urugendo, keretse inkoni yonyine ati āMwijyana impamba cyangwa imvumba, cyangwa amakuta mu mifuka yanyu,
[9]ahubwo mukwete inkweto kandi ntimwambare n'amakanzu abiri.ā.....
[12]Nuko baragenda bigisha abantu ngo bihane,
[13]birukana abadayimoni benshi, basīga amavuta abarwayi benshi barakira.
Birumvikana ko ibyo byangomba by'ingenzi yabahaye nk'Inkoni, inkweto, ikanzu imwe icyo byose byari bigendereye ni iki cyavuzwe mumurongo wa 12 ngo; "Nuko baraganda bigisha abant ngo bihane, birukana abadayimoni (Ibyaha)mubantu, basīga amavuta (Umwuka Wera)abarwayi benshi barakira!
Indwara benshi bari barwaye, kandi barwaye ni iyi;
" Ezayi 1:4,6
[4]Dore wa bwoko bukora ibyaha we, abantu buzuwemo no gukiranirwa, urubyaro rw'inkozi z'ibibi, abana bonona baretse Uwiteka, basuzuguye Uwera wa Isirayeli baramuhararuka, basubira inyuma.
[6]uhereye mu bworo bw'ikirenge ukageza mu mutwe nta hazima, ahubwo ni inguma n'imibyimba n'ibisebe binuka, bitigeze gukandwa cyangwa gupfukwa, nta n'ubwo byabobejwe n'amavuta.
Imana ishimwe cyane binyuze mumpano ijuru ritanze ko amavuta yo kubobeza ibisebe (Umwuka Wera wo kwirukana ibyaha) abonetse.
Iyo Yesu atabanza kubagira inama, ntibari kumenya ko ari ngombwa kujyana Inkoni (Ishushanya;Ubutware,ubutegetsi).
Igihe kayini yicaga Abeli, hanyuma lmana garamubwiye iti;
"
[7]Nukora ibyiza ntuzemerwa? Ariko nudakora ibyiza, ibyaha byitugatugira ku rugi, kandi ni wowe byifuza ariko ukwiriye kubitegeka.ā(Itangiriro 1:7)
Mugitabo cy'Ibyaduka byo muminsi y'imperuka ingingo ya 557 haravuga ngo;"mugihe cyose satani azaba akiri kungoma ubwoko bw'lmana buzahora burwana intambara y'ibyifuzo bya kamere bibizingiraho kugira ngo babitegeke"
Ni muri ubwo buryo, nkuko Yesu yahaye intumwa zambere inkoni kugira ngo bahinduke abakozi bakorana n'lmana, niko yifuza guha n'aba none ubutwari bwo gutegeka ibyaha bikitwizingiraho.
tuzatsinda gusa nituramuka tubonye insinzi kuri buri futi ryose rikitwizingiraho!
Iyo Yesu Atabagira inama, ntibari kumenya ko ari ngombwa kutajyana amakanzu abiri, ahubwo ko ari ngombwa kujyana ikanzu imwe yiswe [Gukiranuka kwa Kristo ,imirimo yo gukiranuka y'abera
[4]Marayika abwira abari bamuri imbere ati āNimumwambure iyo myenda y'ibizinga.ā Maze abwira Yosuwa ati āNgukuyeho gukiranirwa kwawe, kandi ndakwambika imyambaro myiza cyane.
Ibyah 19:8
[8]kandi ahawe kwambara umwenda w'igitare mwiza, urabagirana utanduye.ā (Uwo mwenda w'igitare mwiza ni wo mirimo yo gukiranuka y'abera.) (Zekariya 3:4)
" Ibyah 3:15-16
[15]āNzi imirimo yawe, yuko udakonje kandi ntubire. Iyaba wari ukonje cyangwa wari ubize!
[16]Nuko rero kuko uri akazuyazi, udakonje ntubire, ngiye kukuruka.
Ntukonje (nturi uwa satani byuzuye), ntubize (nturi uwa Kristo) ahubwo hose usa n'uhari. Uwo lmana imwanga urunuka kuko aba yambaye amakanzu abiri
Mugitabo cyitwa Intambwe zigeza umuntu kububyutse, paji53---> haravuga ngo;
"Imana yahitamo gukoresha umwana umwe wayiyeguriye 100% kandi Ikamukoresha umurimo ukomeye ndetse ukagera kunsinzi, aho gukoresha igihugu cyose cyuzuyemo abantu bose bayiyeguriye 99%"
"Vuba aha cyane ukuri kugiye kuneshanya icyubahiro, kandi abantu bose biyemeza gufatanya n'lmana muri iki gihe bazaneshanya nako.
Buri wese witangira umurimo w'lmana atizigamye na gato ahabwa ubushobozi buzamuhesha kugera kumusaruro utagira akagero.
Kubw'agzakiza ka bagenzi bacu, nidukorana ishyaka lmana izagororera imihati yacu"(Umurimo wa giKristo p313)
lmana irakorana n'umuntu witanze wese, umuntu wakijijwe kuri buri futi ryose akezwaho icyaga n'igisa nacyo
Iyo Yesu atabagira inama, ntibari kumenya ko ari ngombwa kutajyana impamba.
Impamba ni: ukwishingikiriza kumpano n'ubumenyi buhanitse bw'isi.
Dore ababyishingikirijeho bibwira ko bageze kunsinzi uko bazavuga n'uko Yesu azabasubiza;
[22]Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati āMwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?ā
[23]Ni bwo nzaberurira nti āSinigeze kubamenya, nimumve imbere mwankozi z'ibibi mwe"(matayo 7:21-23)
Mureke dusabe kumurikirwa n'ijuru, no kwezwa kwa buri wese ku giti cye, mu Izina rya Yesu, Amen!!!
Ukeneye ibindi byigisho cyangwa ibyakibanjirije wabisanga ;
Facebook: Maranatha Ministries Rwanda
Instag:maranatha_ministries_rwanda
YouTube:Maranatha Ministries Rwanda
Niba unyuzwe Niki cyigisho gisangize inshuti n' abavandimwe bawe kugira ngo nabo bitegure kugaruka kwa Kristo.
Imana ibahe gusobanukirwa, amen amen Maranatha
ISOKO Y' UBUGINGO BUHORAHO
Amahoro n' ubuntu biva ku Mwami wacu Yesu Kristo bibuzure mwese.
Muri iki gihe giheruka amateka y' isi, abantu benshi babuze ibyiringiro kubera ibirikubera ku isi. Mu gitabo cya Luka Kristo yabonye ibizabaho mu minsi iheruka aravuga ati:
" Abantu bazagushwa igihumura n'ubwoba no kwibwira ibyenda kuba mu isi, kuko imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega."
(Luka 21:26)
Ni muri ubwo buryo abatuye isi yose babuze amahoro mu mitima yabo, ariko Kristo ariwe soko y ubugingo buhoraho araturarikira kumusanga uko turi kose ngo aduhe amahoro yo mu mutima.
Igihe Kristo yavaga I Yudaya ajya I Galilaya yanyuze mu mudugudu witwa Sukara uri muri Samaliya, anyura ku iriba ryafukuwe na Yakobo ubwo yari afite inyota yatewe n urugendo rurerure yari yakoze kuva mu gitondo kugeza saa Sita z' amanwa. Ananijwe n' urugendo yicara kuri iryo riba ategereje ko haza uje kuvoma akamusaba ku mazi yo kunywa kuko abigishwa be Bari bagiye kugura ibyo kurya.
Bidatimze haje umusamaliyakazi wari uje kuvoma, Nuko mbere yuko agenda Yesu amusaba ku Mazi yo kunywa. Ariko kubera urwango rwari hagati yÄ Abayuda n' Abasamaliya uwo mugore byara mutangaje cyane kubona umuyuda amasaba amazi yo kunywa kandi Abayuda bariyemeraga ku basamaliya.
" Yesu aramusubiza ati"Iyaba wari u*i impano y'Imana, ukamenya n'ugusabye amazi uwo ari we, nawe uba umusabye na we akaguha amazi y'ubugingo." (Yohana 4:10)
Ariko uwo mugore ntiyasobanukiwe nicyo Kristo yashakaga kumubwira niko kuvuga ati:
Undi ati"Databuja, ko udafite icyo uvomesha n'iriba rikaba ari rirerire, none se ayo mazi y'ubugingo wayakura he?
Mbese ye uruta sogokuruza Yakobo wadufukuriye iri riba, kandi akaba yaranywaga amazi yaryo ubwe n'abana be n'amatungo ye?". (Yohana 4:11-12)
Yesu mu gushaka kumvisha uyu mugore amazi yashakaga kuvuga yaramubwiye ati:
13..... "Umuntu wese unywa aya mazi azongera kugira inyota,
14 ariko unywa amazi nzamuha ntazagira inyota rwose iteka ryose, ahubwo amazi nzamuha azamuhindukiramo isoko y'amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho." (Yohana 4:13-14)
Mu gitabo cy' Uwifuzwa ibihe Byose pp 142.3
" Amasoko yose y' abantu azakama ndetse n' ibigega bishiremo amazi ndetse n' ibitega bireka amazi bizakama; Ariko Umucungu*i wacu ni We Soko idakama. Abantu bashobora kunywa bakongera bakanywa, iyo Soko ntikama. Uwo Kristo atuyemo aba isoko y' Umugisha." Isoko y amazi adudubiza mu bugingo buhoraho". Kuri iyo soko umuntu avomamo imbaraga n' ubuntu zihaza ubukene bwose".
Uyu mugore amaze gusobanukirwa niyi Soko y amazi azakama yifuza guhabwa kuri aya mazi niko kubwira Umukiza ati :
15 Umugore aramubwira ati"Databuja, mpa kuri ayo mazi ntazagira inyota, kandi ntazagaruka kuvoma hano kuko ari kure."
Yesu yahise ahindura ikiganiro cye, mbere yo kumugezaho isoko imuhesha ubugingo buhoraho, yabanje kumuhishurira icyaha cye. Nicyo cyatumye Yesu amubwira" Genda uhamagare umugabo wawe maze ugaruke hano". Uwo mugore aramusubiza ati : Nta mugabo mfite"
Yesu amubwira ati uvuze ukuri ko udafite umugabo, kuko wari ufite abagabo batanu, n' uwo ufite ubu si uwawe"
Umugore ahinda umushyitsi, ikiganza kitagaragara cyari gihinduye impapuro z' imibereho ye, maze gishyira ahagaragara ibintu yizeraga ko bihishwe Kure.
Uwifuzwa ibihe Byose pp 142.5-143.1
Uyu mugore akimara kumva aya magambo ya Kristo yihannye ibyaha bye, kandi akimara kwihana yahawe impano y agahozo ari yo bugingo buhoraho.
Natwe rero kugira ngo duhabwe ubugingo buhoraho, ndetse duhinduke natwe isoko idudubiza turasabwa kwihana icyaha nigisa nacyo cyose, hanyuma tukagira imibereho ikwiriye abataha juru.
Kristo ari iruhande rwacu kandi yiteguye kubabarira buri wese umusanga akamuha amahoro yo mu mutima. Kandi ubwo turi kwegereza iherezo ry' isi reka buri wese Yisunge Kristo wenyine we ushobora kurokora ubugingo bwacu akabukura mu mwijima satani yadushyizemo akatugeza mu mucyo w' itangaza.
Muvandimwe nkunda ubuhanu*i burasohora tuburebesha amaso yacu niyo mpamvu ndakwinginga kugira ngo ubane na Kristo, mu masengeaho, mu kwiga ijambo ry Imana kandi ube maso kuko agakiza karatwegereye cyane kurusha igihe twizereye, ijoro rirakuze burenda gucya tugasiga iyi si yuzuyemo imibabaro, agahinda tukigira mu rugo rwa Data aho Kristo yagiye kudutegurira. Nahanjye nahawe gufata iyambere mu kwegera Umukiza.
Ubuntu n amahoro biva kuri we bibuzure mwese. Amen
Ukeneye ibindi byigisho wabisanga kuri
YouTube: Maranatha Ministries Rwanda
Instag: maranatha_ministries_rwanda
Facebook: Maranatha Ministries Rwanda.
Niba unyuzwe Niki cyigisho ndagushishikariza kugisanga inshuti n' abavandimwe bawe kugira ngo nabo bitegure kugaruka kwa Kristo.
Imana ibahe gusobanukirwa. AmƩn
28/02/2022
Click here to claim your Sponsored Listing.
Category
Telephone
Website
Address
Rubavu
27/10/2024