Ururamba

Ururamba

Share

Entertainment

03/06/2026
03/06/2026

Ese ukeneye gukora ikizamini cyuruhushya rwogutwara ibinyabiziga ! aho uri hose mugihugu?? nyandikira ngufashe 0785 606 473

02/06/2026

Ururamba City of Kigali

02/06/2026

Uworizagwira Florien wamamaye nka Yampano yamaze kugezwa ku Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro, aho agiye kuburana ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo.
Ibyaha Yampano akurikiranyweho birimo icyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kwangiza ikintu cy’undi, kunywa ibiyobyabwenge, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, gukoresha imvugo z’ivangura n’icy’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko. abafana be ni ukumusengera pe

0785 606 473

01/06/2026

🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐀𝐆𝐄𝐙𝐖𝐄𝐇𝐎🚨

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron bazataha ku mugaragaro Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwubatswe i Paris, ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri nk’uko byashimangiwe n’Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa (Champs Elysée).

Iyubakwa ry’urwo rwibutso, rishingiye ku mubano mwiza urangwa hagati y’ibihugu byombi, ikaba ari gahunda yateguwe ndetse ishyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Paris.

Ni urwibutso rwiswe “L’Archive” rwakozwe n’umunyabugeni Grada Kilomba ashingiye ku kugaragaza amateka y’ukuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no guha icyubahiro abayizize.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byatangaje ko aho urwo rwibutso rwashyizwe hazakomeza kuba igicumbi cy’amateka n’urwibutso ruhererekanya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Photos from Ururamba's post 01/06/2026

Shaddyboo arashaka guhindurira amazina
========================================

Shaddyboo yasabye abantu guhagarika gukomeza kumwita 'Shaddyboo' cyangwa 'Mbabazi Shadia', kuko atagishaka kwitwa gutyo kuko bimwibutsa uwo yahoze ari we yarashenguwe n'agahinda ndetse yikoreye ibikomere byinshi.

Ati "Ndashaka gusaba nkomeje abantu bamenye Shaddyboo, n'abo mu muryango wange bamenye Shadia Mbabazi, guhagarika kunyita ayo mazina. Nabisubiyemo inshuro nyinshi, none reka mbisabe na none. Ndabinginze mureke kunyita iryo zina. Yaragiye (Shaddybo). Ntabwo azongera kubaho."

Yakomeje asaba abantu ko niba badashobora kumwita umwamikazi cyangwa umubyeyi, byaba byiza baretse kugira izina na rimwe bamwita. Yasabye ko bamureka akaba we, kuko uwo bahoze bazi ubu yahindutse.

Uyu mubyeyi w'abana babiri, aherutse gutangaza ko abantu bajya bamwita Akimana Ariane.

Ururamba

Photos from Ururamba's post 01/06/2026

🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨

Umuhanzi King James yashyize hanze amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo ‘20 Years of King James Live Concert’ cyizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, azakorera muri BK Arena ku Cyumweru tariki ya 02 Kanama 2026.

Aya matike yagiye hanze ku wa 1 Kamena 2026 nyuma y’uko uyu muhanzi na Bruce Intore uyobora Intore Entertainment iri kumufasha gutegura ibi bitaramo bemeje ko ubusabe bw’abakunzi ba King James bwumviswe.

Bavuze ko abatarabashije kugura amatike yo kwitabira igitaramo cya mbere kizaba ku ya 01 Kanama 2026 bashyiriweho umunsi wa Kabiri w’igitaramo cya King James.

Ibiciro byo ku munsi wa kabiri ni bimwe n’ibyo ku munsi wa mbere aho itike ihendutse cyane ari ibihumbi 15 Frw, mu gihe ihenze ari ibihumbi 60 Frw. Ururamba , source IGIHE uyu mugabo ararenze

01/06/2026

Irembo

01/06/2026

Rwanda Premier League yamaze kugaragaza igikombe gishya kizajya gihabwa ikipe yegukanye Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda izajya ihabwa.

Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, Rwanda Premier League yagaragaje iki gikombe kizajya gihabwa ikipe yegukanye BK Pro-League.

Iki gikombe RPL ikaba yacyerekanye yifashishije uwahoze ari umunyezamu wakiniye APR FC na Rayon Sports, Ikipe y’igihugu Amavubi ubu akaba ari umutoza w’abanyezamu ba Rayon Sports, Ndayishimiye Eric Bakame.

01/06/2026

IREMBO
* CODE zibizamini byogutwara
*Ibyemezo byamavuko
*Icyemezo cyuko utakatiwe ninkiko
*Kureba ko ubutaka ugiye kugura butari mungwate
*Kwamamaza
*Kuranga amazu n'ibibanza
*Kwishyura imisoro
*Kwishyura amande yibihano byo mumuhanda
Duhamagare cg utwandikire 0785606473

Want your business to be the top-listed Media Company in Nyarugenge?
Click here to claim your Sponsored Listing.

Telephone

Website

Address


Online Services
Nyarugenge