Tantine

Tantine

Share

Ikaze kuri Tantine. Dutanga amakuru na Service byizewe ku buzima bw’imyororokere kandi mu ibanga rikomeye.

Twandikire kuri whatsapp 0786944426 maze usabe Rendez Vous ya Muganga.

Ni gute wabyara umuhungu 17/09/2025

Reba Video Yacu:
Ni gute wabyara umuhungu?

Ni gute wabyara umuhungu “Murakaza neza kuri Tantine. Muri iyi video turaganira ku bintu bisanzwe abantu bavuga cyangwa bemera ku buryo bushobora kugira uruhare mu kubyara umuhungu. ...

22/04/2025

Mubyeyi. Urubuga tantine.rw rugufasha kugera ku makuru yizewe ku buzima bw'imyororokere.

Wigorwa no kwigisha umwana wawe ubuzima bw'imyororokere cg se kumuha igisubizo ushidikanyaho. Koresha tantine.

Mu buryo bwa Video, Ku rubuga rwa Youtube naho turi Tantine.

20/04/2025

Happy Easter to you and yours.

16/04/2025

Affaire z'abadada: Nubwo atari bose, ubushakashatsi bugaragaza ko abasore bagabanya ibyiyumviro ku bakunzi babo mu gihe abo bakundana bageze mu gihe cy'imihango.

Ibi bitera abo bakundana kumva bigunze banahawe akato.

❌ Kutiyumva neza no kugira agahinda k'umukobwa byiyongera mu gihe cy'imihango, bijya bituma abasore bumva bajya kure abo bakundana kubera izo mpinduka nto ziba zabayeho.

❌Za kirazira mu mico imwe n'imwe nazo zituma abasore baha akato abo bakundana muri ibi bihe ariko "SIBYO".

Icyo gukora:

✅Kuganira bihagije kandi mwumvikana ni ingenzi muri ibi bihe.
✅Kwiga: Ni ingenzi kwiga ubuzima bw'imyororokere kuri bombi cyane cyane ku kwezi k'umugore nabyo ni ingenzi mu kubaka urukundo ruhamye no mu gihe cy'imihango.
✅Gufashanya: Gufasha umukunzi wawe ari mu gihe cy'imihango ni byiza cyane, binamurinda kumva yahawe akato biba bishobora no kumugiraho ingaruka mu mitekerereze.

Tunga ijye igufasha gukurikirana ukwezi kwawe. Umusore/umugabo nawe ariko yayifashisha mu gihe agufasha aniga ukwezi k'umugore.

15/04/2025

Ese mubyeyi, Wowe ubibona nk'ingenzi kandi uganiriza umwana wawe ku buzima bw'imyororokere kandi ukamubwiza ukuri?

Jya wifashisha tantine, ku rubuga tantine.rw cg se application ya telephone ubashe kugira amakuru ahagije nawe uganize umwana ku buzima bw'imyororokere.

Ukeneye kuvugisha tantine utwandikira kuri social medias zacu cg se kuri email: [email protected]

11/04/2025

Muraho neza? Mukomeze mutwaze. Muri iki gihe twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Bamwe mu barokotse n'abandi babonye ubugome jenoside yakoranwe bahura n'ihahamuka.

Kumuba, kumwumva no kumuhumuriza ni ingenzi cyane mu kumufasha.

Dukomeze twibuke twiyubaka

07/04/2025

dukomeze twibuke abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kandi twiyubaka.

Zirikana kandi ko ari ingenzi gufasha uwahura n'ihungabana muri ibi bihe, kandi wirinda gukomeretsa uwarokotse.

Hora Rwanda

04/04/2025

Habaho uburyo bwinshi bwo kuboneza urubyaro. Bumwe ndetse ntiburagera no mu gihugu cyacu.

Ni byiza ko buri wese ahitamo ubwo abona bumukwiriye kandi yifuza.

Kuri iyi nshuro, nifuje kukwibutsa no kuguhugura byimbitse uburyo bwo kuboneza urubyaro bw'inshinge.

Soma inkuru irambuye ubashe gusobanukirwa ubu buryo:
https://tantine.rw/inkuru/inshinge-zo-kuboneza-urubyaro

02/04/2025

Kuboneza urubyaro: Ibinini by'umusemburo umwe, ese wari usobanukiwe uko bifatwa? sobanukirwa birambuye usoma iyi nkuru: https://www.tantine.rw/inkuru/ibinini-by-umusemburo-umwe

30/03/2025

I wish all Muslims a happy and blessed Eid al-Fitr - may your day be filled with happiness, peace and love! 🥳

26/03/2025

Ba umukobwa, umusore cg umubyeyi usobanutse ukoresha

Want your practice to be the top-listed Clinic in Kigali?
Click here to claim your Sponsored Listing.

Category

Telephone

Address


KN 119 Street
Kigali

Opening Hours

Monday 16:30 - 20:30
Tuesday 16:30 - 20:30
Wednesday 16:30 - 20:30
Thursday 16:30 - 20:30
Friday 16:30 - 20:30
Saturday 08:30 - 16:30
Sunday 08:30 - 16:30