NEC Rwanda
Election Management Body of Rwanda
13/05/2026
Intumwa zivuye muri Komisiyo y’Amatora ya Lesotho (IEC) zasuye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
Kuri uyu wa gatatu, tariki 13/05/2026, itsinda ry’abakomiseri n’abakozi ba Komisiyo y’amatora ya Lesotho IEC, bayobowe na Komiseri Pontso Mamatlere Matete, bari mu rugendoshuri mu Rwanda, basuye Komisiyo y’Igihugu y’amatora.
Mu biganiro bagiranye n’ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, basobanuriwe imiterere n’imikorere yayo, uko amatora ategurwa mu Rwanda n’amategeko ayagenga, uruhare rw’abafatanyabikorwa batandukanye nk’Inzego z’ubuyobozi, imiryango itegamiye kuri Leta, Itangazamakuru, n’abandi bagira mu matora, n’ibindi.
Basobanuriwe zimwe mu ngingo z’amategeko zisobanura amahame u Rwanda rugenderaho harimo ihame ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore rigenera abagore imyanya ingana na 30% y’imyanya ifatirwamo ibyemezo, n’iryo kudaheza riha urubyiruko n’abafite ubumuga imyanya mu Nteko ishinga amategeko Umutwe w’abadepite ariko no mu zindi nzego z’ubuyobozi.
Amatsiko yabo yari kandi ku ruhare rw’abagore mu matora, amategeko agenga amatora atuma batorwa ari benshi mu nzego zifatirwamo ibyemezo.., muri make intambwe U Rwanda rumaze gutera n’uburyo yagezweho.
Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’amatora bwabasobanuriye birambuye ibyo amategeko agenga amatora ateganya, imyanya itorerwa n’uko Imitwe ya Politiki igabana imyanya mu Nteko ishinga amategeko.
Abo bashyitsi banyuzwe n’ibisobanuro bahawe, bashimira uko bakiriwe, n’ibisobanuro bahawe.
06/05/2026
Umushinga w'itegeko ngenga rigenga amatora mu Rwanda wemejwe n’inteko rusange ya Sena kuri uyu wa kabiri tariki 05 Gicurasi 2026. Ni nyuma y'uko Umutwe w'Abadepite wari uherutse kwemeza uyu mushinga w'Itegeko tariki 02 Mata 2026.
21/04/2026
Komiseri Nkiko Albert yarahiriye kurangiza neza inshingano ze muri Komisiyo y’Igihugu y’amatora.
Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki 02 Mata 2026 niyo yemeje Bwana NKIKO Albert nk’umwe mu bagize Inama y’Abakomiseri ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, akaba yarahiriye mu Rukiko rw'Ikirenga kuri uyu wa kabiri , tariki 21 Mata 2026.
Mu ijambo yavuze mu muhango wo kwakira indahiro y’uyu mukomiseri mushya, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Madamu MUKANTAGANZWA Domitille yibibukije ibikubiye mu ndahiro, asaba Komiseri mushya kutazatatira igihango cy’ibyo arahiriye.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yavuze ko ashingiye ku bunararibonye bwe yizeye neza ko Komiseri mushya azakora neza ibyo ashinzwe, agafatanya n’abandi kubaka igihugu..
Yamugaragarije icyizere cy’uko azubahiriza ibyo yarahiriye, ahereye ku zindi nshingano yabanjemo,
Nyuma y’uwo muhango, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora Madamu Gasinzigwa Oda, nawe yamwifurije ikaze muri Komisiyo y’Igihugu y’amatora, amwizeza ubufatanye n’akazi keza agiye gutangira cyane cyane ko hari amatora y’inzego zibanze ateganyijwe mu minsi iri imbere.
31/03/2026
Sobanukirwa n'uko amatora akorwa mu Rwanda: Ubusanzwe amatora ategurwa hagendewe ku rwego rutorerwa:
Hashingiwe ku Itegeko ngenga rigenga amatora, mu Rwanda tugira amatora n'amatora .
31/03/2026
Uruhare rw'umuturage muri demokarasi: Muri demokarasi Umuturage afitanye uruhare rw'ibanze mu gushyiraho ubuyobozi binyuze mu matora, (demokarasi), amatora akavamo abayobozi beza, nabo bakagira imiyoborere myiza, iyi nayo ikabageza ku iterambere rirambye
17/03/2026
Gutora ni uburenganzira kandi ni inshingano za buri Munyarwanda wujuje ibisabwa.
11/03/2026
Isuzumamikorere ry’Abakorerabushake b’Amatora mu kurushaho kunoza imitegurire n’imiyoborere y’amatora
Komisiyo y’igihugu y’amatora kuri uyu wa kabiri tariki 10 Werurwe 2024 yatangiye igikorwa cy’isuzumamikorere y’abakorerabushake mu turere twose tw’igihugu.
N igikorwa kigamije gusuzuma uko inshingano bahawe bazisohoje, kumenya imbaraga bagaragaje ndetse n’aho hakenewe kongerwa imbaraga. Iri suzuma rizafasha kandi kumenya uburyo bwo kunoza amahugurwa bahabwa no kubafasha kurushaho gukora neza mu matora ari imbere.
Ni izihe nshingano z’abakorerabushake ?
Abakorerabushake bagira uruhare rukomeye mu migendekere myiza y’amatora. Bafasha mu bikorwa bitandukanye birimo: gutegura ahatorerwa, kwakira no gufata neza ibikoresho by’amatora, kwakira no kuyobora abatora, gutoresha nyirizina, kubarura amajwi, n’indi mirimoyose ijyanye n’amatora, gutanga inyigisho z’uburere mboneragihugu ku matora, gukurikirana imigendekere y’ibikorwa by’itora n’ibindi.
Kugira ngo imirimo yabo irusheho kugenda neza, buri mwaka hakorwa isuzumamikorere rigamije kureba ibyagezweho, imbogamizi bahuye na zo n’icyakorwa kugira ngo ibikorwa by’amatora bikomeze kunozwa.
Mu bihe by’amatora, abakorerabushake baba ku murongo wa mbere mu gufasha abatora kubona amakuru ku matora, kuyobora abatora ku biro by’itora, gusobanura uko itora rikorwa no gufasha mu gutuma amatora akorwa neza kandi mu mucyo. Abakorerabushake batuma ikiguzi cy’amatora kigabanuka, bityo ingengo y’imari igenda ku matora ntiremerere Leta cyane.
Kuva bajyaho, abakorerabushake b’amatora bagize uruhare rukomeye mu gutuma ibikorwa by’amatora bigenda neza kuko muri rusange bakorana ubwitange n’umurava mu kazi kabo.
Isuzumamikorere ryatangiye uyu munsi rirahera kubo mu mirenge rizagere ku bo mu byumba. Ibizava muri iri suzuma bizafasha kunoza amahugurwa Komisiyo y’Igihugu y’amatora ibagenera, kongera ubufatanye n’inzego zitandukanye ndetse no kunoza imigendekere myiza y’amatora ari imbere.
Mu matora aheruka ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yo mu mwaka wa 2024, Komisiyo yifashishije abakorerabushake bagera ku bihumbi ijana (100.000) bakora kuva mu byumba by’itora, kuri site z’itora, no ku Mirenge.
Abakorerabushake b’amatora ni inkingi ikomeye mu gutuma amatora agenda neza kandi mu mucyo. Gukomeza gusuzuma imikorere yabo no kubafasha kongera ubushobozi ni imwe mu nzira zifasha kurushaho guteza imbere imigendekere myiza y’amatora no gukomeza kubaka demokarasi ishingiye ku ruhare rw’abaturage.
12/02/2026
Bwana Musonera Gaspard uherutse kugirwa Komiseri muri Komisiyo y'Igihugu y'amatora (NEC) yarahiriye kurangiza neza inshingano ze.
Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki 28 Mutarama 2026 niyo yemeje Bwana Musonera Gaspard nk’umwe mu bagize Inama y’Abakomiseri ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, akaba yarahiriye mu Rukiko rw'Ikirenga kuri uyu wa kabiri , tariki 11 Gashyantare 2025.
Mu ijambo yavuze mu muhango wo kwakira indahiro y’uyu mukomiseri mushya, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Madamu MUKANTAGANZWA Domitille yibibukije ibikubiye mu ndahiro, agira inama umaze kurahira kutazarenga kubyo yiyemeje biyikubiyemo.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yavuze ko kurahira ari ukugirana igihango n’Igihugu, amugira inama yo gukurikiza amategeko muri rusange, gukorana neza n’abo asanze, anamwifuriza amahirwe masa mu mirimo mishya.
Yamugaragarije icyizere cy’uko azubahiriza ibyo yarahiriye, ahereye ku zindi nshingano z’igihugu yabanjemo, amusaba gukomeza gukorera igihugu uko bikwiye.
30/01/2026
Hakozwe Amahugurwa y’abakorerabushake bo mu Mujyi wa Kigali ku bijyanye n’Indangamuntu koranabuhanga.
Uyu munsi Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ifatanyije n’Ikigo cy’igihugu cyishinzwe indangamuntu (NIDA) hamwe n’Umujyi wa Kigali, bagiranye amahugurwa y’umunsi umwe n’abakorerabushake b’amatora mu Mujyi wa Kigali, barebera hamwe uruhare abakorerabushake b’amatora bazagira mu gukangurira no gushishikariza abatuye Umujyi kuzitabira igikorwa cyo gukosora imyirondoro yabo no kwifotoza kugirango bazabone Indangamuntu koranabuhanga.(E-ndangamuntu)
Aya mahugurwa yatangijwe n’ Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza Urujeni Martine, yavuze ko Indangamuntu ifasha umuturage kubona serivisi ku buryo bworoshye kandi ikazafasha kubona ilisiti y’itora, kuko umwirondoro unoze ariwo shingiro ry’amatora meza.
Yashishikarije abatuye Kigali kuzitabira ibikorwa biteganyijwe byo gukosoza imyirondoro ya bo kugira ngo bazahabwe e-Indangamuntu.
Visi Perezid awa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Bwana Kizito Habimana mu ijambo rye nawe yavuze akamaro ko kugira Indangamuntu koranabuhanga, n’uko izafasha mu kubona ilisiti y’itora inoze izifashishwa mu matora.
Yagarutse ku bufatanye bw’Inzego zose n’uruhare rw’abakorerabushake b’amatora mu gikorwa cyo gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali kuzitabira bose gukosora imyirondoro yabo no kwifotoza kugira ngo bazabone Indangamuntu nshya.
Iyi nama yitabiriwe n'abagera kuri 275, barimo abashinzwe amatora kuva ku rwego rw'Ibiro by'itora kugeza ku rwego rw'Umujyi wa Kigali, bakazashishikariza abaturage binyuze mu muganda rusange w’uku kwezi kwa mbere, uzaba kuwa gatandatu tariki 31 Mutarama, mu nteko z’abaturage, no mu migoromba y’umuryango n'ahandi hose abaturage bahurira.
17/01/2026
Komisiyo y’Igihugu y’amatora iri guhugura Abagize Komite mpuzabikorwa z’uburere mboneragihugu ku matora
Ni amahugurwa yateguriwe abagize Komite mpuzabikorwa z’uburere mboneragihugu ku matora azaba mu byiciro bibiri akabera mu Mirenge itandukanye. Icyiciro cya mbere cy’aya mahugurwa cyabereye mu ntara y’Amjyajyaruguru, Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali kuva tariki 12 kugeza ku ya 17 Mutarama 2025
Ni amahugurwa agamije kongerera ubumenyi abagize izi komite mubyo bashinzwe, bijyanye n’ubakangurambaga mu gushishikariza Abanyarwanda kugira uruhare muri gahunda z’amatora.
Komite mpuzabikorwa zigizwe n’aba bakurikira:
Ku rwego rw’Akagari ni abantu 8:
1. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari (Perezida wa Komite);
2. Visi Perezida w’Intore mu Kagari (Vice Perezida wa Komite Mpuzabikorwa);
3. Perezida w’Ibiro by’Itora (Umunyamabanga wa Komite Mpuzabikorwa);
4. Uhagarariye Abakuru b’Ibyumba by’Itora mu Kagari;
5. Uvuga rikumvikana mu Kagari wumvikanweho;
6. Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Kagari;
7. Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko mu Kagari;
8. Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite Ubumuga mu Kagari
Ku rwego rw’Umurenge zigizwe n’abantu 12 aribo:
1. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge (Umuyobozi wa Komite);
2. Umukorerabushake ushinzwe ibikorwa by’Amatora mu Murenge (Umuyobozi wungirije);
3. Umukorerabushake Ushinzwe Uburere Mboneragihugu mu Murenge (Umunyamabanga);
4. Umwe mu bagize Inama Njyanama y’Umurenge wumvikanweho ;
5. Uhagarariye Komite y’Intore mu Murenge (Umujyanama);
6. Perezida wa Komite y'Intore mu Murenge;
7. Uhagarariye abavuga rikumvikana mu Murenge wumvikanweho;
8. Perezida w'Urugaga rw'Abikorera mu Murenge;
9. Umuyobozi ushinzwe Uburezi mu Murenge;
10. Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Murenge;
11. Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko mu Murenge;
12. Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite Ubumuga mu Murenge.
Ku rwego rw’Akarere ni abantu 12:
1. Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Imiyoborere myiza mu Karere (Umuyobozi wa Komite);
2. Umutahira w'Intore mu Karere (Umuyobozi wungirije);
3. Umuhuzabikorwa w’Amatora muri Zone (Umwanditsi);
4. Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Uburezi mu Karere;
5. Umukozi w’Akarere ufite mu nshingano ze ibikorwa by’Urubyiruko, Umuco na Siporo;
6. Umukozi ushinzwe uburinganire n'iterambere ry’Umuryango ku Karere;
7. Umukozi ushinzwe ibikorwa by'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite Ubumuga mu Karere;
8. Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere;
9. Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko mu Karere;
10. Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Karere;
11. Perezida w'Urugaga rw'Abikorera mu Karere;
12. Uhagarariye Abavuga rikumvikana mu Karere wumvikanweho.
Ku bijyanye n’imikorere, abagize Komite Mpuzabikorwa z'Uburere Mboneragihugu ku matora ni abakorerabushake; ibyo bakora bishingiye ahanini ku bikorwa bigamije kunganira Komisiyo y'Igihugu y'Amatora muri gahunda z'Uburere Mboneragihugu ku matora.
Barahugurwa ku Nshingano, Imiterere n’Imikorere y’Inzego z’ubuyobozi bwegerejwe abaturage, Imikorere ya Komite mpuzabikorwa n’Imikoranire yazo n’abafatanyabikorwa mu matora batandukanye.
Nyuma y’ikiciro cya mbere cyasojwe kuri uyu wa gatanu, hateganyijwe icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa azaba guhera kuwa mbere tariki 19 kugeza kuya 23 Mutarama 2025, akazabera mu Mirenge y’Intara y’Iburasirazuba n’iy’Iburengerazuba.
26/12/2025
Wishing you Happy festive season and Prosperous New year 2026
Click here to claim your Sponsored Listing.
Category
Contact the organization
Telephone
Website
Address
Kigali
6449KIGALI-