RMPP Rwanda
Contact information, map and directions, contact form, opening hours, services, ratings, photos, videos and announcements from RMPP Rwanda, Religious organisation, Kigali.
30/03/2026
*UKARISTIYA NTAGATIFU – ISAKARAMENTU RY'URUKUNDO RW'IMANA*
*“Iki ni umubiri wanjye ubatangiwe,.... mujye mubikora namwe bibe urwibutso rwanjye.”* (Luka 22,19)
Bavandimwe Nkoramutima z'Ukaristiya, Kristu Yezu akuzwe. Kuri uyu munsi mukuru w'uwa Kane Mutagarifu, hamwe na Kiliziya yose turahimbaza Iremwa ry'isakaramentu ry'Ukaristiya ndetse n'ubusaserdoti. Nk'umwihariko wacu twebwe Inkoramutima z'Ukaristiya, buri mwaka ku*irikana iryo sangira ryanyuma mu mwiherero ku maparuwasi yacu.
*1) Ukaristiya : Impano ikomeye Yezu yaduhaye*
Ku wa Kane Mutagatifu twibuka ko Yezu, mbere yo kubabara no gupfa, yasize aduhaye impano iruta izindi: Ukaristiya.
Mu isangira rya nyuma, Yezu yafashe umugati arashimira, awuha umugisha, arawumanyura, awuha abigihwa ati: “Uyu ni Umubiri wanjye”, abaha na Divayi ati: “Aya ni Amaraso yanjye”.
Kiliziya yemera ko Yezu ari wese mu Ukaristiya.
Ukaristiya ni isoko y’ubu*ima bwa gikristu, ni ifunguro ry'ubugingo buhoraho kandi ni ikimenyetso cy’urukundo ruhebuje rwa Kristu. (Yohani 6, 50-58)
*2) Kwitegura neza kwakira Yezu*
Bavandimwe, Mutagatifu Pawulo intumwa mu ibaruwa yandikiye abanyakorinti agira ati “Buri wese nabanze yisuzume rero maze abone kurya kuri uwo mugati no kunywa kuri iyo nkongoro.” (1 Abanyakorinti 11, 28). Ndetse itegeko rya kane mu mategeko y'Umuryango w'Inkoramutima z'Ukaristiya rigira riti: "Urajye uhazwa kenshi, witonze, wicishije bugufi kandi witeguye neza!"
Kwitegura neza kwakira Yezu ni ngombwa:
- Kwisuzuma m'umutima
- Kwicuza ibyaha byose/ Guhabwa Penetensiya
- Kwakirana Ukaristiya ukwemera n’icyubahiro.
*3) Gushengerera Yezu mu Ukaristiya.*
Yezu ari muri Taberenakoro ategereje inshuti ze, abo twebwe yacunguye.
“Mwananiwe no kuba maso isaha imwe?” (Matayo 26, 40).
Gushengerera ni :
- Ukurangamira Yezu,
- Kuganira na Yezu imbona nkubone,
- Gusabana na Yezu imbere y'Isakaramentu ry'Ukaristiya.
* Mu ishengerera tubwira Yezu kandi kandi tukamutega amatwi, akatubwira...
*4) Ukaristiya iraduhindura mu bu*ima bwa buri munsi.*
Ukaristiya itubeshaho, ikaduhindura tugasa na Yezu duhabwa.
Urya Umubiri wa Kristu agomba kubaho mu rukundo, kubabarira abandi, gufasha abakene, kwicisha bugufi n'indi migenzo myiza yose.
01/03/2026
...CYANE CYANE MBIGUTURIYE GUSABA ICYO PAPA YIFUZA MURI UKU KWEZI...
Ukwezi kwa Werurwe 2026 twakugezemo, turasenga dusaba ngo intwaro zishyirwe hasi.
Dusabe kugira ngo ibihugu byinshi bifate inshingano yo gushyira intwaro hasi, cyane cyane intwaro za kirimbu*i, kandi abayobozi b’iyi si bahitemo inzira y'ibiganiro na dipolomasi aho guhitamo intambara.
Hirya no hino ku isi, muri Afrika, mu karere…ntidusiba kumva intambara. Abaturage basanzwe ubu bazi gutandukanya urusaku rw’imbunda nini n’intoya. Ibihugu birushanwa gutunga intwaro zigezweho, abakora intwaro bagenda bongeramo ikoranabuhanga rihambaye.
Ibitangazamakuru amaradiyo, televiziyo, imbuga nkoranyambaga, ibiganiro by’abantu…usanga byose byibanda ku ntambara. Bamwe mu bantu usanga bogeza imirwano, abandi nabo bagashungera, abaturage cyane cyane ab’intege nke nibo bahura n’ingaruka: abana, abagore, abafite ubumuga, abarwaye, abakene…
Gusa igitangaje usanga abatari mu nzego z’umutekano bamwe na bamwe aribo baririmba intambara nyamara ntibazi ko intambara igira ingaruka ku mpande zombie: Uwateye n’uwatewe, uruhande rumwe rwita urundi umwanzi kandi intambara irasenya ntiyubaka; isenya ibikorwa remezo, isenya imibanire myiza, isenya imitima
Intaro za kirimbu*i zabaye igikangisho cyo kuyobora ibindi bihugu. Ingengo y’imari igurwa intwo ishyizwe muri gahunda zo kurwanya ubukene cyangwa mu bikorwa by’iterambere, isi yaba nziza.
Muri make uku kwezi turasabwa iki?
1) Gusenga dusaba ngo ibihugu bifate inshingano yo gushyira intwaro hasi cyane cyane intwaro za kirimbu*i.
2) Gusenga dusaba ngo abayobozi b’iyi si bahitemo inzira y'ibiganiro na dipolomasi aho guhitamo intambara.
‘Mbasigiye amahoro, mbahaye amahoro yanjye. Sinyabahaye nk’uko isi iyatanga. Ntimukuke umutima kandi ntimugire ubwoba.’ (Yohani 14, 27)
Ubutumwa bwiza!
Martin MUREKEZI, Umuhuzabikorwa wa RMPP/MEJ Rwanda
30/01/2026
HAMWE NA YEZU MUGITONDO
Kuwa gatandatu tariki ya 31/01/2026
Imbuto z’Ukwizera
Soza uku kwezi ushimira Imana, wibuka imigisha wakiriye n’imbuto zabibwe.
Ababwirira byinshi mu migani, ati «Umubibyi yavuye iwe ajya kubiba." (Mt 13:3).
Yezu ni umubibyi wihangana, uhora yiringira imbaraga z’imbuto.
Mushimire ku byo yemeye bikura muri wowe muri uku kwezi.
Tura uyu munsi kugira ngo Ijambo ryabibwe mu mitima ya benshi ryere imbuto z’icyizere n’ubu*ima.
Huza isengesho ryawe n'icyifuzo cya papa.
HAMWE NA YEZU KUGICAMUNSI
Kuwa gatandatu tariki ya 31/01/2026
Amagambo Atwegera Kurushaho
Kuri uyu munsi wa nyuma w’uku kwezi, reka aya magambo ya Fransisko yumvikane mu mutima wawe:
“Ibyanditswe bitagatifu ntibyaduherewe kugira ngo bitwishimishe cyangwa biturinde mu mwuka w’abamarayika, ahubwo byaduherewe kugira ngo dusohoke tujye guhura n’abandi no kwegera ibikomere byabo.”
Tekereza: Ni iki gusenga hamwe na Papa muri uku kwezi ku bw’intumbero ye byasize mu mutima wawe?
Senga: “Nyagasani, ijambo ryawe rikomeze kwinjira mu mutima wanjye kugira ngo ngumenye neza, ngukunde, kandi ngukorere wowe n’abavandimwe banjye.”
HAMWE NA YEZU NIMUGOROBA
Kuwa gatandatu tariki ya 31/01/2026
Ongera utekereze ku cyumweru
Uyu munsi ni wa nyuma w’icyumweru.
Fata umwanya usubiremo witegereze ibyo wanyuzemo.
Shimira Imana ku bu*ima no ku mahirwe yaguhaye yo gukorera abandi, yo gukunda, yo gusangiza, yo gukora, no kwishimira ubu*ima.
Shimira Imana ku bihe witegereje ibyaremwe—umwuka uhumeka, impumuro, uburyohe, n’amajwi.
Menya kandi ko abantu bari hafi yawe—amajwi ya bene wanyu, ibimenyetso byabo, uko bakureba, n’ibyo bakeneye.
Imana iba mu bantu, mu bihe tubamo, no mu bintu bifatika.
Uyishimire ko yagufashije kubimenya, kandi usabe imbabazi ku bihe wihutiyeho ukabura umwanya wo kubyitaho.
Yisabe kugufasha kubaho mu cyumweru kigiye kuza witaye ku bintu kurushaho.
Dawe uri mu ijuru.
www.clicktopray.org
29/01/2026
HAMWE NA YEZU MUGITONDO
Kuwa gatanu, tariki 30/1/2026
Komora Ibikomere
Uyu munsi, rangamira Yezu ukiza abarwayi akanagarura icyizere ku mitima yakomeretse.
Umugore wari urwaye indwara yo kuva amaraso, ayimaranye imyaka cumi n’ibiri. Aturuka inyuma ye mu kivunge cy’abantu, nuko akora ku myambaro ya Yezu. Yezu aramubwira ati «Mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije.» (Mariko 5, 25-34).
Saba Nyagasani gukiza ibikomere byawe n'iby'abantu utwaye mu mutima wawe. Reka ukwizera kwawe kugutere kumwegera ufite icyizere.
Tura umunsi wawe usabira abababara mu mubiri cyangwa kuri roho, uvuge isengesho ryo gutura umunsi.
HAMWE NA YEZU KUGICAMUNSI
Kuwa gatanu, tariki ya 30/1/2026
Amagambo atera umwete abantu ngo bahure.
Ruhuka gato u*irikane: “Ijambo ridushishikariza kwisohokamo tugatangira guhura n’abavandimwe bacu dufite imbaraga z’urukundo rw’Imana rubohora.” (Fransisko)
Senga ufite umutima ufunguye uti: “Nyagasani, mbibamo Ijambo nkeneye uyu munsi kugira ngo mve mu bu*ima bwanjye busanzwe.”
Genzura utibereye ngeso n'akamenyero byawe, maze ushyire iri humure mu magambo no mu bikorwa byawe.
HAMWE NA YEZU NIMUGOROBA
Kuwa gatanu, tariki ya 30/1/2026
Tuza.
Mu mpera z'uyu munsi, fata ikiruhuko , hagarika ibyo urimo, maze usubize amaso inyuma uko wabayeho. Saba Nyagasani atuze roho yawe, atuze ibitekerezo byawe, kandi wibande ku guhumeka kwawe nk'intangiriro yo guhura na We. Reka umutima wawe ushyireho umurongo w'iki gihe uri bumare usenga.
Wibuke neza ibyo wanyuzemo. Ishimire ibintu byose—ibihe byiza n'ibigoye—u*i ko ariho kugira ngo ahindure buri kibazo igisubizo cyiza.
Mubwire uti: Murakoze, murakoze, murakoze… kandi amahoro ye atuze umutima wawe. Muture ikiruhuko cyawe kandi umusabe ko azaguherekeza ejo niwabyuka.
Dawe uri mu ijuru...
www.clicktopray.org
29/01/2026
Hamwe na Yezu mugitondo.
Kuwa kane, tariki 29/1/2026
Umutima Utuje
Hagarika ibyo urimo kugira ngo wakire Yezu mu gihe cy'imihihibikano y'umunsi utangiye.
«Nuko arakanguka, akangara umuyaga, abwira inyanja ati 'Ceceka! Tuza!' Nuko umuyaga urahosha, maze ituze riba ryose». (Mariko 4, 39).
Muri iyo miyaga yo mu mutima wawe, mutumire akuzanire amahoro atangwa nawe wenyine.
Musabe ko yagukomereza icyizere kiruta ubwoba bwawe. Tura uyu munsi kugira ngo wirirwe uri umugabu*i w'amahoro mu muryango wanyu, ku kazi no mu gace k'iwanyu.
Vuga isengesho ryo gutura umunsi usabira Icyifuzo cya Papa cy'uku kwezi.
Hamwe na Yezu kugicamunsi.
Kuwa kane, tariki 29/1/2026
Ijambo rivugurura ukwizera
"Ijambo ry'Imana rigaburira kandi rikongera ukwizera. Reka turisubize rwagati mu isengesho ryacu n'ubu*ima bwacu bwa roho! Hagati hari Ijambo riduhishurira Imana kandi rikayitwegereza." (Fransisko)
Ese ushakira Nyagasani mu isengesho no mu Ijambo rye, cyane cyane mu gihe cy'inkubi z'umuyaga mu bu*ima bwawe?
Subiramo ushyizeho umutima uti: "Nyagasani, ba umuyobozi w'ubwato bwanjye."
Hamwe na Yezu nimugoroba
Kuwa kane, tariki ya 29/1/2026
Gushakashaka
Ubwo umugoroba ugeze, hagarika ibikorwa by'uyu munsi kandi umenye ko ibyo wakiriye byose byavuye mu biganza by'Imana. Ubu*ima bwawe ni inzira igana imbere Nyagasani akakuyobora kandi akagushyigikira. Ushimire, u*i neza ko ntacyo wakora udafite Imana.
Musabe agufashe kureba mu mutima wawe...wirirwe mu biki uyu munsi? Ni iyihe ntego wari ufite? Ni iki wibanzeho uyu munsi? Saba imbabazi niba wigeze kuva mu nzira yawe kandi ibyo wakurikiraga bitari bishingiye ku Mana
Mufate ukuboko maze umwemerere akuyobore, agufashe kugenda umutima wawe umurangamiye
Dawe uri mu ijuru...
www.clicktopray.org
01/05/2025
N'ubwo Kiliziya iri mu bihe bikomeye byo kubura Umushumba wacu Papa Faransisiko, tuyobowe na Roho Mutagatifu, mu kwizera, dukomeje ubutumwa bw'impuhwe no gusaba ngo hazatorwe umushumba utarumanza! Dusabirane.
30/04/2025
07/04/2025
Yezu mu Ukaristiya!
Uyu munsi tariki ya 7/4/2025 mu Rwanda no ku isi hose twatangiye icyumweru cy'icyunamo twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Abanyamuryango n'abayobozi ba RMPP/MEJ Rwanda twese tuzakomeze kwifatanya n'abandi mu bikorwa byose byateguwe na Leta na Kiliziya.
Mu minsi 100, ibikorwa by'impuhwe bizibande ku gufasha mu bikenewe abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 cyane cyane abababaye kurusha abandi.
Dufashe mu mugongo ndetse dukomeje abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Twibuke twiyubaka!
21/02/2025
Mwiriwe neza!
None tariki 21 Gashyantare 2025, turizihiza *Umunsi Mpuzamahanga w'ururimi kavukire.*
Uyu mwaka, insanganyamatsiko iragira iti: *"Twige, tunoze Ikinyarwanda, ururimi ruduhuza."*
Bimwe mu bikorwa by'indashyikirwa RMPP/MEJ RWANDA dukora harimo *Videwo ya Papa* : https://youtube.com/?si=qiwr6GjwqO7_OHvS ikaba iboneka kuri *website mu Kinyarwanda* www.thepopevideo.org/?lang=rw igakurikiranwa n'isi yose.
Ni igikorwa cy'indashyikirwa cyane.
Ikindi nanone ku mbuga nkoranyambaga za RMPP/MEJ RWANDA cyane cyane WhatsApp, dufite umuco wo gufatanya kunoza imyandikire y'ikinyarwanda. Ni igikorwa cy'ingenzi kandi gifasha abanyamuryango benshi cyane cyane abica nkana amategeko y'imyandikire n'abatazi kwandika Ikinyarwanda.
Martin MUREKEZI
19/02/2025
*HAMWE NA YEZU KU GICAMUNSI, 19/2/2025*
Guhamya umucyo
Fata akanya utekereze kuri aya magambo ya Papa Faransisiko: “Twese twahamagariwe guhamya bya nyabyo ukwemera Kristu mu bu*ima bwacu, cyane cyane mu mibanire yacu na bagenzi wacu.”
Sabira muri uyu mugoroba abo bose abaherekeza urubyiruko mu muhamagaro wabo wo kwifuza gukorera Kristu bo ubwabo mu ubu*ima bw'abiyeguriye Imana kugira ngo babe abahamya b'Imana yakira, itega amatwi kandi yumva.
Ibaze ubwawe: uri umuntu wakira neza abandi? Waba u*i gutega amatwi no kumva abandi? Uraboneka igihe umuntu ugukeneye, akeneye y'uko umwitaho?
Wibuke ku gicamunsi gusabira icyifuzo cya Papa twagejejweho.
www.vlicktopray.org
Click here to claim your Sponsored Listing.
Category
Website
Address
Kigali