RDI Rwanda Rwiza

RDI Rwanda Rwiza

Share

Contact information, map and directions, contact form, opening hours, services, ratings, photos, videos and announcements from RDI Rwanda Rwiza, Public Figure, Kigali.

16/05/2026

Umunsi wa 5 mu rugendo rw’iminsi 7 rwa manifesto

Ubukire nyabwo bw’igihugu ni ubumwe bw’abaturage bacyo.

Indangagaciro ya kane ya RDI ni Ubudasumana bujyana n’Ubufatanye. Nta Munyarwanda ugomba kumva ari umushyitsi mu gihugu cye.



Ubudasumabana busobanura iki kuri RDI? 🇷🇼
Busobanura ko:

✅ Leta irengera kandi igaha amahirwe angana ku baturage bayo bose

✅ Abaturage bo mu ngeri zose baterana inkunga nta kurobanura

✅ Ubumwe bw’igihugu bushingiye ku bwubahane aho gushingira ku cyene wabo.



Ubudasumbana ntibushobora kugerwaho hatariho ubufatanye.
Duharanira u Rwanda aho buri muntu wese agira uburenganzira bungana n’ubwa mugenzi we. Amahoro nyakuri aturuka ku mikorere myiza ya Leta igihe iha agaciro kangana abaturage bose ititaye ku bibatandundukanya.

Imbaraga z’igihugu ziri mu gufatana urunana.
Muri RDI turifuza kuba umuyoboro uhuza Leta n’abaturage.


Wemera u Rwanda aho “twe” biruta “njye”?
Injira muri RDI-Rwanda Rwiza.

Sangiza ubu butumwa niba ushyigikiye Ubudasumbana bushingiye ku bufatanye! 🔄

15/05/2026

Umunsi wa 4 mu rugendo rw’iminsi 7 rwa manifesto.

Imbaraga z’igihugu zituruka ku bwisanzure bw’abaturage bacyo.
RDI-Rwanda Rwiza imaze imyaka 15 iharanira Ubwisanzure na Demokarasi. Twemera ko Leta igomba gukorera abaturage, si bo bayikorera.

Ubwisanzure busobanura iki kuri RDI?
Bisobanura kurengera uburenganzira bw’ibanze ku Banyarwanda bose:
✅ Ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo
✅ Ubwisanzure bwo kwishyira hamwe
✅ Uburenganzira bwo guhitamo abayobozi
✅ Guha urubuga abatavuga rumwe n’ubutegetsi


Demokarasi si amatora gusa; ni umuco wo kugira uruhare mu mibereho y’igihugu.
Duharanira u Rwanda aho buri muturage avuga icyo atekereza nta bwoba, kandi aho amatora aba inkingi y’iterambere. Inyungu z’umuturage niyo musingi twubakiraho .

Ubwisanzure ni nk’inyoni iguruka. Muri RDI, dushishikajwe no gukuraho inzitizi zibuza buri Munyarwanda kubyaza umusaruro ubushobozi bwe bwose. Rwiza
twemera Rwanda aho ijwi rya buri wese rifite agaciro?
Injira muri RDI-Rwanda Rwiza uyu munsi.
Sangiza ubu butumwa niba ushyigikiye Ubwisanzure na Demokarasi! 🔄

13/05/2026

I Umunsi wa 3 mu rugendo rw’iminsi 7 rwa manifesto ya RDI.

Amahoro nyakuri kandi arambye ntashoboka kugerwaho mu gihe nta terambere rusange ririho.
Mu myaka 15 ishize, RDI-Rwanda Rwiza yarwanije akarengane gatuma iterambere ryiharirwa na bake. Muri RDI twemera ko igihugu kigaragaza agaciro kacyo bitewe n’imbaraga gishyira mu gufasha abanyanyantege nke.

Iterambere rusange risobanura iki kuri RDI?
✅ Kurwanya ubusumbane mu bukungu n’imibereho:
✅ Kugabana umutungo mu buryo bungana
✅ Gutanga amahirwe angana kuri bose
✅ Guca icyuho hagati y’abakire bake n’abaturage benshi bakora cyane ariko bakaguma mubukene bukabije.

Iterambere rigomba gusangirwa.
Dushyigikiye politiki zituma ibyiza bituruka kw’iterambere bigera kuri buri ntara na buri rugo. Iyo umutungo usaranganijwe neza, igihugu kirushaho gukomera.


Iterambere rusanjye niryo rigaragaza ubuhangage bw’igihugu. Muri RDI, twiyemeje guharanira ko iterambere rusange risangirwa n’abaturage bose.


Urambiwe ko ubusumbane mw’iterambere bukomeje kwiyongera? Igihe kirageze ngo uhaguruke.
Injira muri RDI-Rwanda Rwiza dufatanye guharanira iterambere rusanjye.
Sangiza niba wemera uburinganire mu bukungu ku Banyarwanda bose!

12/05/2026

Umunsi wa kabiri mu rugendo rw’iminsi 7 rwa manifesto yacu.

Muri RDI-Rwanda Rwiza, twemera ko udashobora kubakira ejo heza hazaza ku musingi wo guhishirana n’ikinyoma.Mu myaka 15 ishize, indangagaciro yacu ya mbere shingiro ni Ukuri.
Ahabuze ukuri ntihaboneka kwizerana.

Imiyoborere iboneye kandi iboneye kuri bose
“Ukuri” bisobanura iki kuri RDI?
Bisobanura guteza imbere ubunyangamugayo busesuye ku:
✅ Amateka
✅ Ubutabera
✅ Ibyemezo bya politiki
✅ Kubungabunga amateka ya buri muturage
Kwemera amateka y’igihugu uko ari : ameza n’amabi, ni yo nkingi yo kubaka ejo heza hazaza mu cyizere.

Tumaze imyaka 15, duhamagarira Leta y’u Rwanda kugira umuco wa politiki wo kumurikira abaturage gahunda zayo zoze mu mucyo.
Iyo ukuri gushyizwe imbere, ubutabera burakurikira. Dushyigikiye u Rwanda aho buri muturage amenya amateka ye n’uburenganzira bwe nta bwoba.
Ukuri si ijambo gusa; ni umuco. Ukuri kugomba guhora gushakishwa muri byose kandi kugasigasirwa.

Muri RDI, tubasezeranije ko tuzakomeza kwita ku kuri kugira ngo twese hamwe tuzagire ejo hazaza hasobanutse.
Waba wemera ko umucyo n’ukuri mu mikorere ari urufunguzo rwo kubaka ubuhangange rw’u Rwanda?

Turashaka abanyamuryango basumbisha ubunyangamugayo amasezerano y’ikinyoma.
Injira muri RDI-Rwanda Rwiza uyu munsi udufashe guharanira ukuri.
Sangiza ubu butumwa niba wemera ko ukuri kuzadukiza!

11/05/2026

Umunsi wambere mu rugendo rw’iminsi 7 rwa manifesto yacu

Imyaka 15 yo kudacika intege. Imyaka 15 yo guharanira imibereho myiza y’abaturage.
Kuva Rwandan Dream Initiative (RDI-Rwanda Rwiza, Umugambi Rwanda Rwiza) yashingwa yakomeje gushyira imbere icyerekezo kimwe rukumbi: u Rwanda ni urwa abana barwo bose.
Uyu munsi dutangiye urugendo rw’iminsi 7 rwo kubibutsa icyerekezo cyacu ; n’impamvu zifatika yuko igihe kigeze ngo mutugane.


Icyerekezo cyacu nticyigeze gihinduka kuva ku munsi wa mbere. Umugambi wacu nyamukuru ni ukubaka igihugu cy’u Rwanda gishingiye ku nkingi enye zidakuka:
✅ Ukuri
✅ Ubutabera
✅ Ubwisanzure
✅ Ubudasumbana
Igihugu gikomera bitewe n’amahame shingiro yacyo. Muri RDI, twubakira ku rutare rukomeye.
Twemera ko imbaraga z’u Rwanda ari imbaraga za Afurika.
RDI iharanira kubaka igihugu gikomeye, cyigenga, kitita gusa ku kurengera umutekano w’abaturage bacyo, ahubwo giharanira gusakaza indangagaciro z’amahoro, kubahana, n’ubufatanye bukomeye ku mugabane wacu w’Afrika.
Abishyize hamwe, Imana irabasanga.
Nyuma y’imyaka 15, ubutumwa bwacu buracyafite ireme. Twemera ko amahoro arambye azanwa no kubahana. Twemera kandi ko iterambere rigomba gushingira ku bwisanzure n’uburenganzira bwa muntu.
“Umugambi Rwanda Rwiza” si icyizere cya kure ni umugambi dushishikarizwa gushyira mu bikorwa twese hamwe.
Amateka yandikwa n’abatanga umusanzu wo kuyubaka. Niba wifuza u Rwanda ruyobowe n’ubutabera n’uburinganire, nawe ufite umwanya muri RDI.
Dufashe kwandika amateka y’indi myaka 15 iri imbere.
Sangiza ubu butumwa niba wifuza u Rwanda rwubakiye ku kuri n’ubutabera!

Photos from RDI Rwanda Rwiza's post 09/05/2026

Communiqué conjoint publié aujourd’hui suite au décès de Aimable Karasira Uzaramba, survenu le jour où il devait retrouver la liberté après 5 ans de détention.Nous appelons à une enquête internationale indépendante et à ce que toute la lumière soit faite.

Photos from RDI Rwanda Rwiza's post 09/05/2026

Joint statement released today following the death of Aimable Karasira Uzaramba, who died on the day he was expected to regain freedom after 5 years in detention. We call for an independent international investigation and accountability.

Photos from RDI Rwanda Rwiza's post 09/05/2026

Itangazo nyuma y’urupfu rwa Karasira Uzaramba Aimable, wapfuye ku munsi yagombaga gufungurirwaho nyuma y’imyaka 5 afunzwe. Turasaba ko hakorwa iperereza mpuzamahanga ryigenga kandi ukuri kukajya ahagaragara.

09/05/2026
06/05/2026

Itangazo rigenewe abarwanashyaka ba RDI-Rwanda Rwiza n’abanyarwanda muri rusange.
Murakarama!

Rwanda Rwiza Tv 03/05/2026

https://youtu.be/fJaaVtSqk78?is=-dMDBs7QvIYDAFnp

Rwanda Rwiza Tv 1 like. "EP 11 Ikiganiro cyo kuwa 30/04/2026 cya RDI kuri Space X n’urubyiruko rwa MillenZ Movement RW"

Want your public figure to be the top-listed Public Figure in Kigali?
Click here to claim your Sponsored Listing.

Category

Website

Address


Kigali