Intogore Fintech

Intogore Fintech

Share

sobanukirwa byinshi kuri financial technology #digital assets #bitcoin #blockchain kuri www.intogore.com

23/06/2026

iki kinyoma ntuzigere ukibeshwa muri

22/06/2026

Dore ukuri dukwiye kumenya muri na

22/06/2026

REDFLAG🚩🚩

"Washoye amadolari 100.
Nyuma y'icyumweru dashboard ikwereka ko wabonye amadolari 1,000.
Hanyuma Ugerageje kuyabikuza,
customer service irakubwira ngo:
'banza wishyure amadolari 100 y'imisoro cyangwa clearance fees kugira ngo turekure amafaranga yawe.'
Urugero:
Ni nko kujya kumu agent wa Mobile Money, ugiye kubikuza amafaranga yawe,
maze igihe cyo kuyafata akakubwira ngo banza umpe amafaranga kugira ngo nguhe amafaranga yawe.πŸ˜‚πŸ˜œπŸ€”
'Nzakwishyura amafaranga yawe ariko banza ubitse andi mafaranga.'!
Crypto wallet cyangwa exchange byemewe n'amategeko bikata gusa amafaranga make y'igikorwa cyakozwe ikurikije network kuri blockchain system yawe,iyavanye kuyo ufitemo, .
Ntabwo ugomba kubanza kohereza amafaranga kugira ngo ubikuze ayawe."

21/06/2026

umwubatsi muri akoriki!

20/06/2026

RED FLAG.1🚩🚩

Tekereza umuntu akugurishije inka,hanyuma akakubwira ko nubwo haba amapfa akomeye kandi nta byatsi bihari,
iyo nka izatanga litiro 20 z'amata buri munsi nta kabuza! cyangwa se izaba irikugiciro kimwe kidahinduka!
Wahita umenya ko ari ikinyoma.
No mu masoko y'imari rero ni uko bimeze.
Niba bavuga ko nta byago (risk) bihari,
ni scam."

"Niba platform ikubwiye ko uzabona inyungu ya 5% buri munsi nta risk iyo ari yo yose,
baba bakubeshya.
Amasoko y'imari yanyayo, yaba (imigabane)stocks, isoko ry'amafaranga(forex),imitungo nkoranabuhanga(crypto),cyangwa imitungo igaragara icuruzwa kwisoko ryimari(commodities,real estate)
birazamuka cyangwa bikagabanuka mugaciro muburyo buhoraho, bishobora kuba ibyago byo guhomba cyangwa bikanafasha ababisobanukiwe neza kwunguka.
NB: ibi ni ugutanga ubumenyi ntabwo ari inama mubijyanye n'imari
sobanukirwa imikorere yisoko ryimari πŸ‘‰ https://kaazi.me/intogore

20/06/2026

UMUNYABWENGE, UMUNYAMATSIKO MUBYIKORANABUHANGA

19/06/2026

itcoin

19/06/2026
19/06/2026

5 Ubumenyi Bushobora Guhindura Ubuzima Bwawe Mu Myaka 5 Iri Imbere

Nkurubyiruko rwa Africa rurigutangira urugendo rwiterambere, ubu ni bwo bumenyi 5 wakagombye gushyir'imbere ukiga.

Ntabwo ar'uko birikuvugwa cyane,Ahubwo n'uko ari bwo bumenyi buri guhindura uburyo abantu bakora akazi, bakora ubucuruzi ndetse bubaka imitungo.

1. Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence - AI)

AI ntabwo ikiri ikoranabuhanga ry'ibigo bikomeye gusa.

Uyu munsi, umuntu ku giti cye ashobora kuyikoresha kugira ngo:

Yihutishe akazi
Automation kumirimo imwe n'imwe
Akore kontenti
Asesengure amakuru
Atangize ubucuruzi

Abiga gukoresha AI uyu munsi bashobora kugira amahirwe menshi kurusha abandi mu gihe kiri imbere.

2. Ubumenyi ku Mikoreshereze y'Amafaranga n'Ishoramari

Abantu benshi bakorera amafaranga.

Ariko bake ni bo bamenya uko amafaranga akora.

Gusobanukirwa:

Kuzigama
Gushora imari
Amasoko y'imari
Kugenzura ibyago(ibihombo)
Kubaka umutungo

bishobora kugira uruhare runini mu buzima bwawe kurusha umushahara wawe.

3. Digital Marketing

Buri bucuruzi bukeneye abakiliya.

Kandi abakiliya benshi bamara igihe kinini kuri internet.

Ubushobozi bwo:

Kureshya abantu
Kubaka umuryango w'abagukurikira
Guhindura abagukurikira abakiliya

ni bumwe mu bumenyi bukenewe cyane mu bukungu bushingiye kwikoranabuhanga.

4. Blockchain ndetse n'Imitungo Nkoranabuhanga

Waba wemera crypto cyangwa utayemera, ikoranabuhanga rya blockchain riragenda ryaguka kandi ryinjira mubuzima bwacu bwa buri munsi.

Uyu munsi riri gukoreshwa mu:

Kwishyurana
Gukora tokenization y'imitungo
Kubika imyirondoro y'abantu
Gukurikirana ibicuruzwa
Serivisi z'imari

Kurimenya hakiri kare bishobora kukwereka amahirwe abandi benshi batarabona.

5. Kuvuga muruhame & Kuganiriza Abandi (Communication & Public Speaking)

Ejo hazaza ni ah'abantu bashobora gusobanura ibitekerezo byabo neza.

Ushobora kuba ufite:

Ubumenyi bwinshi
Ubunararibonye
Igitekerezo cyiza cy'ubucuruzi

Ariko niba udashobora kubisobanura neza, gushishikariza abandi cyangwa kubaka icyizere, amahirwe yawe ashobora kugabanuka.

Ikoranabuhanga rishobora kugufungurira imiryango.

Ariko kumenya kuvugana neza nabandi ni byo bigufasha kuyinjiramo.

Mu myaka 5 iri imbere, abantu ntibazahabwa amahirwe kubera impamyabumenyi gusa.

Amahirwe azajya ahabwa abakomeza kwiga, kujyana nigihe no kongera ubumenyi bufite agaciro.

Ishoramari ryiza ushobora gukora uyu munsi, ntabwo ari ukugura umugabane, crypto cyangwa gutangira ubucuruzi.

Ahubwo Ni ukwishoramo imari wowe ubwawe.

πŸ€” Muri ubu bumenyi 5, ni ubuhe uri kwiga uyumunsi?

πŸ‘‡ Tuganire.

⚠️ Iyi post igamije gutanga ubumenyi gusa. Ntabwo ari inama y'ishoramari.
sobanukirwa isoko ryimari nimigabane
https://www.kaazi.me/intogore

18/06/2026

dore ikibazo duhura nacyo muri Africa

Want your business to be the top-listed Finance Company in Kigali?
Click here to claim your Sponsored Listing.

Telephone

Address


Kigali
00000