RwandaTelevision
Rwanda TV
04/06/2026
Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere, RDB, rwafunze by'agateganyo ibigo bine bitanga serivisi z’ubukerarugendo n’amahoteli birimo Century Park Hotel and Residences iherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, Dove Luxury Hotel y’i Gicumbi, Highland Resort Ltd yo mu Karere ka Rulindo na Nengo Eden Park yo mu Karere ka Rubavu.
RDB yatangaje ko ibi bigo byafunzwe nyuma y’ubugenzuzi byakorewe bikagaragara ko bitujuje ibisabwa mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli.
04/06/2026
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere amashuri ya Tekiniki, imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), Eng. Paul Umukunzi, yasabye ko habaho ubufatanye bw’inzego za Leta, ibigo, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’inzobere mu guha abanyeshuri ubumenyi n’ubushobozi bikenewe kugira ngo bagire uruhare rufatika mu gushyira mu bikorwa gahunda y’impinduramatwara n’iterambere ry’u Rwanda.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kane, ubwo yafunguraga umwiherero w’iminsi ibiri uhuriza hamwe abafite aho bahuriye no guteza imbere urwego rw’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.
04/06/2026
Abanyeshuri batanu b'Abanyarwanda bitegura kuba abapilote babigize umwuga muri Kent State University yo muri Amerika, batwaye indege bwa mbere, ku wa Gatatu tariki 3 Kamena 2026.
Iri shuri rizwiho gutanga abapilote bakenewe ku isoko ry'umurimo aho kuri ubu ririmo gufasha u Rwanda gutegura abanyamwuga bazakorera kompanyi y'Igihugu y'Indege, RwandAir.
Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA), Faustin Munyazikwiye, yasobanuye ibimaze kugerwaho mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.
▶️ https://tinyurl.com/y5n6n9zc
Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije, REMA, Faustin Munyazikwiye, yasobanuye bimwe mu bibazo biterwa n’imihindagurikire y’ibihe n’ingaruka byagiye bitera haba ku bukungu no ku buzima bw'abaturage.
▶️ https://tinyurl.com/y5n6n9zc
Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije, REMA, Faustin Munyazikwiye, yerekanye ko imyuka yoherezwa mu kirere iteza ikibazo cy'imihindagurikire y'ikirere.
▶️ https://tinyurl.com/y5n6n9zc
04/06/2026
Mu Karere ka Huye hagiye gutangizwa Sitasiyo ya mbere y'u Rwanda ikora igenzura ry'ikirere cyo hejuru cyane (Automatic Upper-Air Station) mu rwego rwo kongerera Igihugu ubushobozi bwo guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe binyuze mu kunoza ikusanya n’itunganywa ry’amakuru y'iteganyagihe.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’inzego zirimo Minisiteri y’Ibidukikije n’ibigo biyishamikiyeho, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP n’izindi.
04/06/2026
Abahagarariye inzego zitandukanye mu Turere twa Rulindo na Gakenke, biyemeje kongera imbaraga mu gushishikariza abadafite akazi bakiri mu cyiciro cy'urubyiruko kwiga imyuga, kongera ubufatanye bw'inzego zinyuranye mu guhuriza hamwe no kugaragaza amahirwe y'imirimo ihari.
Iyi ni imwe mu myanzuro y’inama nyunguranabitekerezo ku ihangwa n'ikorwa ry'umurimo unoze, yabereye muri utu Turere kuri uyu wa Kane.
04/06/2026
Abaminisitiri b’Ubuzima bo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bemeranyijwe ku guhuza uburyo bwo kugenzura icyorezo cya Ebola ndetse n’ingamba zo kwirinda no kugikumira ku bibuga by’indege, ku byambu no ku mipaka yose.
Bemeranyije kandi gushyiraho itsinda ryihariye ry’abatekinisiye bo ku rwego rw’Akarere rizajya rihuza ibikorwa byo guhangana n’iki cyorezo cyagaragaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.
Iyi ni imwe mu myanzuro yavuye mu nama ya munani idasanzwe yahuje ba minisitiri b’ubuzima muri EAC kuva tariki 1-2 Kamena, yari yatumijwe mu rwego rwo gusuzuma imiterere ya Ebola no gufata ingamba zo guhuza ibikorwa byo gukumira ikwirakwira ryayo.
04/06/2026
U Rwanda rwagaragarije abashoramari b’Abanyamerika ubushobozi bwarwo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro by’umwihariko Gasegereti, Coltan na Wolfram, akenewe cyane ku Isi muri iki gihe.
Ni ibyagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi, Alice Uwase, mu nama y’ishoramari hagati ya Amerika na Afurika, kuri uyu wa Gatatu i Washington, D.C.
Yibanze ku mahirwe ari mu bucukuzi bwa Wolfram aho kugeza ubu u Rwanda ruyoboye Afurika mu gucukura nyinshi mu gihe ari amabuye y’agaciro y’ingenzi mu ikoranabuhanga rigezweho.
Click here to claim your Sponsored Listing.
Contact the business
Website
Address
Kigali
Kacyiru