Rodman250.

Rodman250.

Share

Traders Media Rwanda combines breaking news and e-commerce in one platform.

Stay updated on world news, business, technology, and the economy while enjoying a seamless online shopping experience.

05/13/2026

Ikipe ya APR FC nyuma yo gutsinda ikipe ya Etincelles ibitego 3-1 mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro mu mikino yombi bikaba 6-2 igiye kongera guhurira na Rayon Sports ku mukino wa nyuma ibintu byaherukaga umwaka ushize ubwo wampaye APR FC ariyo yegukanye iki gikombe.

05/13/2026

Nyuma Yo gutsinda Etincelles igakomeza ku mukino wanyuma, APR FC YAKANZE RAYON SPORTS KO IJE

05/13/2026

Nyuma yo gutsinda 2-1 ikipe ya Gasogi, Al Hilal yo muri Sudan y’Epfo yegukanye BK PRO LEAGUE

Photos from Rodman250.'s post 05/13/2026

🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨

Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, yageze mu Rwanda, aho ateganya kwitabira inama ihuza abayobozi b’ibigo by’ishoramari byo muri Afurika n'abandi bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry'umugabane, Africa CEO Forum.

Ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, Perezida Tinubu yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda.

05/13/2026

Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, kuri uyu wa Gatatu yageze mu Mujyi wa Kigali, mu ruzinduko rw’akazi rugamije gukomeza gutsura umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Gnassingbé yakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali na Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko, aza kugirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye b’u Rwanda, birimo na Perezida Paul Kagame, ku bijyanye n’ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ubukungu n’iterambere rusange.

Photos from Rodman250.'s post 05/13/2026

Uyu munsi,

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yashyikirije HATANGIMANA Jean de Dieu amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500,000 Frw) yari yataye ku wa 23 Mata 2026 mu muhanda wa Remera–Giporoso, mu Karere ka Gasabo.

----------------

Today,

The Rwanda National Police Spokesperson, ACP Boniface Rutikanga, returned 500,000 Rwandan Francs to HATANGIMANA Jean de Dieu after he had lost the money on 23 April 2026 along the Remera–Giporoso road in Gasabo District.

Photos from Rodman250.'s post 05/13/2026

📸𝐀𝐌𝐀𝐅𝐎𝐓𝐎📸

Perezida wa Mauritania, Mohamed Ould Ghazouani, yageze mu Rwanda aho yitabiriye Inama ihuza abayobozi b’ibigo, abashoramari n’abanyapolitiki bo muri Afurika n'ahandi ku Isi izwi nka ‘Africa CEO Forum’ izatangira ku wa Gatatu, tariki 14 Gicurasi 2026 muri Kigali Convention Centre. Yakiriwe na Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu, Dr. Vicent Biruta.

Photos from Rodman250.'s post 05/13/2026

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n'Urwego rw'Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB (Rwanda Investigation Bureau) hafashwe abantu batandatu bakekwaho gushuka urubyiruko babizeza kubafasha kubona amahirwe yo kujya kwiga muri Canada.

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abafashwe barimo kubazwa, mu iperereza rigamije kumenya ukuri ku by’iki gikorwa.

Photos from Rodman250.'s post 05/13/2026

Al Hilal Omdurman du Soudan a remporté la Rwanda Premier League alors qu’il reste encore trois journées à disputer.
Le club, qui participait au championnat en tant qu’invité, a reçu le trophée honorifique après avoir terminé en tête du classement avec 73 points, soit 14 de plus que APR FC, deuxième.

Photos from Rodman250.'s post 05/13/2026

🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨

Al Hilal SC yo muri Sudani yegukanye Shampiyona y’u Rwanda 2025/2026 mu gihe habura imikino itatu ngo irangire.

Iyi kipe yakinaga nk’umushyitsi yahawe Igikombe cy’Icyubahiro nyuma yo gusoreza ku mwanya wa mbere n’amanota 73, irusha amanota 14 APR FC ya kabiri.

Yabigezeho yo gutsinda Gasogi United ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 33 wa Shampiyona, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu.

Want your public figure to be the top-listed Public Figure in Montreal?
Click here to claim your Sponsored Listing.

Category

Telephone

Address


Montreal, QC