Rwibutso Eddy Rwanda
Murakaza neza! Muze twagure #Intekerezo!
Iyi minsi abantu bararakaye kweli🫢
Umuntu asuhuje undi ati "Mwaramutse"
Undi ati" Hari uruhare wabigizemo?"
Arongera ati" Ahaa, none se aho ntacyo mwaramiza umuntu?"
Undi nawe amusubiza vuba ati "Ntawuramira umupfu🫢"
18/01/2025
Nugira umugisha ukagira inshuti iguhora hafi muri byose;
Itagutererana mu bibazo,
Iguha umwanya kuko itabuze icyo ikora, Imwe ikubera urutugu uririraho ubabaye Igusubizamo imbaraga wacitse intege... uwo uzakore ibishoboka n'ibidashoboka umugumane, umuhe agaciro, umurwanirire kuko ntago ari buri wese ugira ayo mahirwe, benshi babona imbusane bikabatera kuzinukwa, nta kibabaza kigatera agahinda iyo ugeze aho urengerwa ukamanika ikiganza ariko ukarinda usoma nkeri abo wari witeze ko bakubera abasare bagushungeye, ukagenda uririmba urw'umunyarwanda yabonye... uti uwiturwa ineza nuwo yayigiriye aba agira Imana, ese disi ko n'ijambo ryiza ari mugenzi w'Imana icyo kwireguza niki?
🖋️ Rwibutso Eddy Rwanda
Nuko ndamubwira nti;
“Ngaho genda ushire amanga, ukarage ururimi inshuro, umutima uwuturishe maze uwumufungurire umubwire akawuriho ugira uti,
“N’ ubundi erega nubwo umbona uku si njye wa nyawe urebesha amaso y’ umubiri ahubwo wagiriwe amahirwe yo kurebesha amaso y’ umutima ariko ukomeza kuwunangira amaso yawo uyarenza njye nyawe;
Njye waje mu mateka yawe agasubiza inyuma ibihe uwo niwe njye
Njye waje iwawe agaheza ikiniga n’ agahinda, agahinda irungu
Njye waje agahindura indaro yawe indamutso y’ indoto z’urwo wifuza gukundwa
Njye waje ngo uhaze ihumure hehe no guhumeka insigane
Njye waje aje adategereje guherekezwa kuko ku bwanjye nzi ko iwawe ariho inzira zanjye zose ziherera kubw' ubw'urukundo ngukunda!... uwo niwe njye”
🖋️ Rwibutso Eddy Rwanda
19/12/2024
Kubw' urukundo umugomba...wimubwira ngo;
"Cheri! Wambaye ishati ishaje"
Ahubwo mubwire uti
"Cheri! Ariko wambaye ishati yahozeho!"
Ibi birebere mu bidarubindi by'urukundo
================================
Hari ubwo wishimira kujya gusura cyangwa se kujya kureba umuntu/Abantu runaka, ukagenda ushyugumbwa ibinezaneza ari byose gusa ariko wagera yo ugasanga wutswe inabi nyamara utabigambiriye,
Twese buri munsi dusohoka mu miryango itandukanye tugakomanga mu miryango myinshi benshi usanga inkonji zacu zarabaye nk’ udupfukamizo tw’ intama, nyabuna dore amabwiriza ukwiye gukurikiza igihe ugiye gukomanga ku muryango w’ abandi.
Iyo ugeze ku muryango;
1. Ukomanga bwa mbere bakakumva cyangwa bakakwihorera
2. Ugakomanga bwa kabiri bakakumva cyangwa bakakwihorera
3. Ugakomanga bwa gatatu bakakumva cyangwa bakakwihirera
Ibi nibikubaho muri ako kanya wo kagira ubuzima n’ ubugingo we ubwirijwe guheta akagongo ugataha hakibona…Ibi rero ubirebeye mu bidarubindi binini by’ urukundo byasiga ubutumwa ku basore dutereta.
Niba uri umusore ukegera umukobwa;
1. Ukamubwira ko umukunda bwa mbere akakumva cyangwa akakwihorera
2. Ukamubwira ko umukunda bwa kabiri akakumva cyangwa akakwihorera
3. Ukamubwira ko umukunda bwa gatatu akakumva cyangwa akakwihorera
Ubwirijwe kuyasubiza mw’ isaho, ugaheta akagongo ugakomeza urugendo kuko ingufuri idafungurwa n’ urufunguzo rubonetse rwose kandi irinde gusetsa ingufuri. Nanone ntuzinjire mu muryango urangaye, tegereza igihe hari karibu igusabwa.
Babandi bafite imico yo gukomanga bagahita binjira… ibi bya vuba vuba bahita basohoka/basohorwa, ba birya uwiziritse nabo bagatsetsa imikara, uwihanganye agakama inshashi.
🖋️ Rwibutso Eddy Rwanda
04/12/2024
Ijambo rimwe cyangwa abiri kuri iyi photo....
Umugabo Ntibincona yari mu rugendo ava gusura umuhungu we wari warasuhutse, atera intambwe ayiherekesha iyindi kugeza aho bumwiriyeho, muri ako kajorojoro agera mw’ishyamba akomeza kugenda muri iryo shyamba ari nako acyenga.
Yaje kugera ku gihuru y’ umva ikivugiramo arahagarara, afunga umwuka ngo yumve neza icyo ari cyo ndetse aregera…ukwezi kurabonesha mu kwitegereza neza yaje gusanga ari impyisi mahuma yari yaguye mu mutego.
Ntibincona ati yewe wa mpyisi we aho na he?
Impyisi iti;
"Wahora n’ iki wa mugabo we, dore nahuye n’ abatanyifuriza kubaho bantega umutego kandi uko undeba uku nta muntu nigeze mpemukira usibye n’ abantu nta nitungo rya muntu nigeze ndya, ungiriye neza wambohora”
Ntibincona ati;
“Yabababa! Ubu se kuki abo bahemu baguteze imitego kandi utarigeze uhemuka? Henga nze nkubohore”
Nuko Ntibincona yenda umuhoro yari afite mu ruhago atangira gucagagura umutego abohora ya mpyisi agize ngo agende impyisi iti;
“Wari ukoze ikibazo nuko ugiye kunsiga ku nzira kandi ubona nakonyotse, dore simbasha kugenda, ubishatse wampeka tugakomezanya urugendo”
Ntibincona ariyumvira nyuma y’ akanya gato aba akubise ya mpyisi mu mugongo bafata urugendo, bidatinze bubakeraho batangira guhura n’ abantu.
Bahingukiye ku bagabo bariho batsinda ibiti bariyamira bati,
“Yewe wa mugabo we, urihiga! Uratinyuka ugaheka impyisi mapyisi? Henga ize igusamure wowe uririwe nturaye!”
Ntibincona arita mu gutwi akomeza kugenda, ageze imbere abaza ya mpyisi ati;
“Wumvishe ibyo bariya bagabo bavuze? Ngo byashoboka ko wandya n’ineza nakugiriye?”
Impyisi iti;
“Reka reka wikwita kubyo rubanda bavuga, twikomereze urugendo”
Ntibincona akomeza urugendo arenze umusozi wa kabiri ahura n’ abagore bavuye guca ishinge mw’ishyamba, bariyamira bati,
“Yewe wa mugabo we, urihiga! Uratinyuka ugaheka impyisi mapyisi? Henga ize igusamure wowe uririwe nturaye!”
Ntibincona arita mu gutwi akomeza kugenda, ageze imbere abaza ya mbyisi ati;
“Wumvishe ibyo bariya bagore bavuze? Ngo byashoboka ko wandya n’ineza nakugiriye?”
Impyisi iti;
“Reka reka wikwita kubyo rubanda bavuga, twikomereze urugendo”
Ntibincona akomeza urugendo arenze umusozi wa kane yinjira mw’ishyamba ry’ inzitane, bageze hagati impyisi iti;
“Yewe wa mugabo we, nyururutsa ninanure”
Ntibincona yururutsa warupyisi igeze hasi irinanura, irayura, iti;
“Ubu rero wa mugabo we, ngiye kukurya!!”
Ntibincona yumvise ayo magambo agwa mu kantu, aradagadwa ati;
“Oya da! Ntibishoboka? Ngo ugiye kundya? N’ ineza nakugiriye?”
Impyisi iti;
“Waba umupfapfa waba icyohe! Huuu! Aho nabereye nibwo narya ifunguro ryampendahenze rikandengana imisozi, Kuva nabaho nibwo nabona impamba ipfunyitse nyirayo, wa mugabo we uri ikimara! JYA UTINYA IRITAVUZWE UMWE”
Nuko impyisi ihera ko irya Ntibincona SINJYE WAHERA!
🖋️ Rwibutso Eddy Rwanda
Hanyuma Twiganirire kuri Ntibincona muri
02/12/2024
Ikaze Tubinoze!....🖋️
02/12/2024
Kubera ko buri munsi wose ushobora kuba uwa nyuma uhumeka baho nkaho aribwo bwa nyuma, bizakurinda gusamba mu gihe urupfu ruzaba ruje uzahumiriza usinzire mu mahoro.
Kubera ko nta kintu na kimwe dufite kidasaza, bicye ufite ha abandi niko kurema ibyishimo muri wowe bidafite ibitambo.
02/12/2024
Twahuje amaso ndababwa, muhereje ikiganza atinda kucyakira…nyuma y’ akanya katari gato ndagihina, ndamwenyura ngo mwereke ko nari ndaho ariko!
Nti; “Ndishimye wemeye ko tubonana, wenda wanyumva nkagusobanurira icyateye byose, ntabwo njye na Sheja twigeze turyamana…nkundira unyumve, unyumve nkuko wamye ubikora, undebe nkuko wandebaga ukamwenyura, umwezi ugatama mu ruhanga rwawe ngahangara abanzi b’ urukundo ntihandagaje, nkagusasira amasimbi nkakorosa amakombe, tugahuza imizi imbuto igaterwa urubariro ntirubure maze urwacu rugakomera”
Yakomeje kundeba indoro ivuze byinshi gusa nkomeza kumwereka ko nari ndaho ariko! Ngiye kungamo yikora mu bushyo arambura za ntoki nahoraga ndata ko zisa imirya y’ inanga numva urushyi ngo pooo!!...ayi ga data!
29/11/2024
Incuti yanjye irampamagaye iti Rwibutso nti yee
Ati-Girl friend wanjye twaganiraga nuko numva arambwiye ngo ndi Ikiwerewere,abonye nditaye mu gutwi ndetse mpindutse atangira kunyisobanuraho ngo kubera ukuntu ankunda cyane aba yanyisanzuyeho ngo simbyegereze umutima
Tumugire iyihe nama?
Click here to claim your Sponsored Listing.
Category
Contact the public figure
Telephone
Website
Address
Remera