Igabe Rwanda
Igabe Rwanda home of happiness and joy.đ
07/04/2026
NTAGO ABATUTSI Nâ ABAHUTU BASHOBORA KUBANA MU URWANDA ;
NIKO COL. BAGOSORA THĂONESTE YABYUMVAGA
Umuti wari ugutegura Imperuka yâ abo batutsi:đ¤
⤾ď¸Colonel Bagosora ThĂŠoneste ni umwe mu bari bafite ijambo rikomeye mu gisirikare kuko yari yarakoze imirimo itandukanye, hakiyongeraho ko yavukaga muri Gisenyi ari naho hakomokaga Perezida Juvenal Habyarimana na benshi mu bayobozi bakuru.
⤾ď¸Bagosora muri Mutarama 1993 yari mu ntumwa zahagarariraga u Rwanda mu nama i Arusha ubwo hemezwaga igice cyâamasezerano yâamahoro kirebana no gusaranganya ubutegetsi.
Icyo gihe ntiyemeye ibyavuyemo, yasohotse arakaye aravuga ngo âNdatashye ngiye gutegura imperukaâ.
⤾ď¸Mu gitabo kigaruka ku mateka yâitegurwa nâishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi giherutse gushyirwa ahagaragara na Komisiyo yâIgihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG,
Muri iki gitabo havugwamo ko tariki ya 4 Mata 1994, mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wâigihugu cya SĂŠnĂŠgal, Colonel Bagosora yabwiye abari bitabiriye ibyo birori ko âIgisubizo kimwe rukumbi gishoboka ku Rwanda ari ugutsemba abatutsiâ.
đMu bemeje ko Bagosora yavuze ibyo bintu harimo Romeo Dallaire wayoboraga ingabo za MINUAR mu Rwanda, Jacques-Roger Booh-Booh wari uhagarariye Umuryango wâAbibumbye mu Rwanda na Colonel Luc Marchal wari uyoboye ingabo zâu Bubiligi zari muri MINUAR, akaba yari anungirije Jenerali Dallaire.
â¤ľď¸ đŻď¸đŤ.
07/04/2026
IJORO RYO KU ITALIKI YA 06-07 Mata 1994 MURI CND
Abaturage bo muri Kigali nâabandi bazaga buri gihe muri CND, hari abazanwaga ni mirimo nka abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda,abanyamakuru,abo muri societe civile abahagariye za NGO zo mu Rwanda no mu mahanga nâabahagarariye amadini nâabandi.
Hari abanyarwanda benshi bazanwaga no kureba inkotanyi no kuganira nazo ni nâabo babaga ari benshi.
Muri iryo joro, bimaze kumenyekana ko indege ya Habyarimana yaguye hari abagumye muri CND baraharara; Urugero: Amb. Nsengimana Joseph wari umwe mu bayobozi ba PL,uwari uhagarariye Croix Rouge international de Geneve mu Rwanda.
Indege ya Habyarimana igwa abantu ntibabimenye ,ariko umusirikare wacu wari hejuru ya CND, yatubwiye ko yabonye ikintu cyaka mu kirere hafi yo kwa Habyarimana ariko ntiyamenya icyo aricyo,
Inkuru nyayo twaje kuyimenya iturutse ku matelephone menshi twakiraga avuye mu baturage, cyane cyane abari batuye hafi nâikibuga cyâindege cya Kanombe,nyuma inkuru iza gusakara LTRM ,Radio Rwanda na agencies international zirabivuga.
Muri icyo gihe abantu batangira guhamagara abasirikare bari muri CND babwira ko abajepe nâinterahamwe bica abatutsi nâ abaminisitiri bo muri opposition Impamvu bahereye kuba minisitiri cyane cyane uwari ushinzwe itangazamakuru na Minisitiri wâintebe byari ukugirango bababuze kuvugira kuri Radio;babwira abanyarwanda ibyabaye ni icyakorwa nyuma yâurupfu rwa President,âŚ
cyangwa ngo bamenyeshe abanyarwanda icyo amasezerano ya Arusha ateganya mu bihe nkibyo.
Amasezerano yâArusha yateganyaga ko iyo habaye ikibazo kinini nkicyari kibaye, akanama ka Political military joint committee karateranaga.
Ako kanama kari kagizwe na 6 baturuka ku ruhande rwa FPR na 6 baturuka ku ruhande rwa government, bakaba aribo bemeza ikigomba gukorwa, ibi nibyo bangaga.
Muri ayo masaha ya saa yine CND yatangiye kuraswaho,abasirikare bacu bakora indake kuri round-point igana ku bajepe nâahandi hazengurutse CND kugirango bakumire ingabo zâu Rwanda kwinjira muri CND. Nta musirikare numwe wabashije kwinjira muri CND.
Muri iryo joro buri muntu wese yageragezaga kugirango arebe aho yakura amakuru ngo yumve neza ibibazo byabaye nicyo gituma hakozwe byinshi.
Uyu munsi tugiye kuvuga ibyo Hon. Tito Rutaremara yakoze; aho mwumva tuvuga ngo njye; Sinjye mwanditsi ni
Ati: Nka saa munani zâijoro nahamagaye Jacques-Roger BOBO wari umukuru wa MINUAR uhagarariye Secretaire general wa UN mubaza; ntiba hari icyakozwe ngo kwica abantu cyane cyane abatutsi no kurasa kuri CND ngo bihagarare?. Ndongera nti ntabwo u*i ibyabaye? ati ântabyo nziâ.
Muri ako kanya mpamagara General RomĂŠo Dallaire;nti âariko ibintu byabaye hari icyakozwe ngo bihagarare kandi bahagarike no kuturasaâ ati:âumva re, tuvuye mu nama muri Ambasade yâabafaransa,ânti: âese hari bande?â
Ati âhari bamwe mu basirikare bakuru bâu Rwanda,Jacques-Roger BOBo,Ambasaderi wâAbafaransa, uwa Amerika, Uwa Abadage nuwa Tanzania. Ati âbashyizeho akanama kâabasirikare baba bayoboye muri iki gihe, gakuriwe General Gatsinzi yungirijwe na General Ndindiriyimana Ariko muri uyu mwanya uyoboye ni General Ndindiriyimana kuko General Gatsinzi ari muri Butare adashobora kuza kubera umutekano muke, âati ibyo ushaka kumenya byose wabibaza General Ndindiriyimanaâ, ampa telephone ye.
Ataragenda ndamubaza nti; âese Jacques-Rogers BOBO ko yambwiye ko ntacyo azi?â Dallaire ati: âyakubeshyeâ.
Hon. Tito yafashe Telefoni aterefona General Ndindiriyimana atamubaza ati ; ko abantu barimo bapfa bicwa nâinterahamwe nâabajepe hari na bamwe muba minisitiri bapfuye,âŚ
bakaba baturasa murumva byagenda bite? ko twamenye ko ari wowe uyoboye akanama kâabasirikare kayoboye igihugu muri iki gihe,cyanee ninde wahagarika abajepe barimo bica abatutsi?
Aramusubiza ngo ushobora guhagarika abajepe ni Colonel Bagosora ampa numero 2 za telephone ya Bagosora, mfata telephone ndamuhamagara
Message from Tito Rutaremara, delivered by Urinzwe Mike and transcribed by Mpilimbanyiđˇđźâ¤ď¸
18/03/2026
KATHIA â¤ď¸
20/02/2026
Happy family đđ
18/02/2026
CONGRATULATIONS đđ MURYANGO MWIZA IMANA IKOMEZE YIVANGE MUBYANYU đĽ°
08/02/2026
RWANDAN GIRL â¤ď¸đ
06/02/2026
LOVE TIME âŁď¸đ
CONGRATULATIONS đđ
06/02/2026
ABAMAMA MWUBAHWE đŞâ¤ď¸
KURERA NI INSHINGANO ZITOROSHYE
05/02/2026
RWANDAN GIRLâ¤ď¸
Click here to claim your Sponsored Listing.
Category
Telephone
Address
1035