Tantine

Tantine

Share

Urakaza neza kuri Tantine. Tantine ni urubuga rwa internet ndetse na Application ya Android itanga ub Ikaze kuri Tantine.

Kurikira amakuru yizewe ku buzima bw'imyororokere.

24/02/2024
10/12/2023

ISHUSHO Y’AGAKOKO GATERA SIDA MU RWANDA

Ijanisha ry’agakoko gatera SIDA mu Rwanda ntiryahindutse kuva mu mwaka 2005, aho 3% by’abanyaRwanda babana na virus itera SIDA.

Dore inshamake y’uko agakoko gatera SIDA gahagaze mu Rwanda

▶️Kuri ubu abagera ku 210,200 babana n’agakoko gatera SIDA.

▶️Abagera ku 5400 buri mwaka bandura virus itera SIDA. Ni ukuvugako abantu 15 bandura agakoko gatera SIDA buri munsi.

▶️Ijanisha ry’abafite virus itera SIDA ni rinini mu bagore (3.5%) ugereranyije n’abagabo (1.7%).

▶️ Ijanisha ry’ababana na virus itera SIDA ni rinini mu mijyi (3.7%) kurusha mu cyaro (2.5%). Byongeye kandi, ikigero cy’ababana na virus itera SIDA kiratandukanye mu ntara zigize u Rwanda.

▶️ 83% by’abantu bafite virus itera SIDA bazi uko bahagaze.

▶️ 97% by’abaziko babana na Virus itera SIDA bafata imiti igabanya ubukana (ART).

▶️ 90% by’abafata imiti igabanya ubukana bageze ku kigero cyo kumara virus mu maraso (Viral Load Suppression).

01/12/2023

Ese wakwandurira agakoko gatera sida mu mavangingo ava mu gitsina cy’umugore??

Igisubizo ni Yego.

Menya byinshi ureba iyi video: https://youtu.be/t1PrPoulejc?si=ZXGY1Js6yMIGn4Jt

30/11/2023

Rinda Umuryango ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

19/11/2023

Menya byinshi kuri Kanseri ya Prostate yibasira abagabo bakuze.

Photos from Tantine's post 06/07/2023

Abantu benshi bakunze gukwirakwiza ibihuha ko kugira ibyuya byinshi cyane cyane mu ijoro ari ibimenyetso by’agakoko gatera sida.

Ukuri ni uko ibi ari ibinyoma. Dore bimwe mu byatera kugira ibyuya byinshi mu ijoro.

15/06/2023

Mu gihe utwite, dore ibyo ugomba gukora cg kwirinda:

🚫 Irinde Inzoga
🚫 Irinde Itabi
🚫 Irinde ikawa nyinshi
🚫 Irinde imiti muganga atanditse

✅ Ruhuka bihagije
✅ Rya neza: Imboga + Imbuto

13/06/2023

Dore zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Menya itandukaniro.

Photos from Tantine's post 07/05/2023

Indwara y’imitezi igira ibimenyetso bitandukanye ku bagore no ku bagabo. Ese ibyo bimenyetso ni ibihe?

06/05/2023

Tubwire.

Ese ni ikihe gihe cyiza cyo kubyara umwana wa mbere?

26/04/2023

Ese wari uziko kunywa itabi, kutonsa no kudakora sport byongera ibyago byo kurwara kanseri y’ibere?

23/04/2023

Ni byiza kubyara utaragera ku myaka 30!

Want your business to be the top-listed Health & Beauty Business in Kigali?
Click here to claim your Sponsored Listing.

Telephone

Address

KN 119 Street
Kigali