Umugore ku Isonga Rwanda
Contact information, map and directions, contact form, opening hours, services, ratings, photos, videos and announcements from Umugore ku Isonga Rwanda, Non-Governmental Organization (NGO), KG 504, Kagugu, Kigali.
#UmugoreKuIsonga tugamije gufatana urunana tugahangana n'inzitizi zibuza umukobwa n'umugore kugera ku iterambere rirambye, harimo no kudashobora kwitabira ubu*ima bw'igihugu muri rusange, aho atuye ndetse no mu muryango we by'umwihariko.
13/04/2024
Muraho, Murakomeye?
Ndabizi abenshi ntitworohewe kubera ko muri iyi minsi tuba twasuye abacu bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi, aho baruhukiye haba mu nzibutso za jenoside hirya no hino, ariko cyane cyane aho twabashyinguye imbere mu mitima yacu.
Tukinjira mu byumba tubikamo ibyo tubibukiraho, ibyiza byabo dukumbuye, tukabaha amakuru, tukabaganiriza, tukabaririra, tukitetesha, twaba tunabishoboye, tukabaha akanya nabo bakatubwira, bakaduhumuriza, bakaduha ubutumwa.
Rimwe na rimwe nabwo, twaba tubishaka cyangwa tutabishaka tukinjira mu byumba twahishemo amarangamutima asharira twagize ubwo bicwaga, ubwoba twari dufite ubwo twahigwaga hamwe na bo.
Tugasura agahinda twagize ubwo twamenyaga inkuru mbi z'uko bishwe, ubwoba twari dufite kugeza tumenye ko turokotse.
Tugasura aho twabitse ibibazo nk'igihumbi twakabaye tubabaza bo ubwabo, tubaza abicanyi babishe n'ababashungereye bicwa, ibyo twashatse kubaza Imana ndetse tukabaza n'isi muri rusange, ngo tuyibaze impamvu yatubereye uko yatubereye.
Uru rugendo tumazemo imyaka 30 rero ntirutana n'ihungabana. Ryaba iry'abarokotse jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 ubwabo ndetse n'iry'ababakomotseho.
Ababakomotseho bagize ibyago byo kubyarwa no kurerwa n'abari abana bagacutswa n'icumu, bagakuzwa imburagihe n'ibibazo, ndetse n'ababyeyi bagizwe incike nta nteguza.
N'ubwo twiyubatse ndetse na cyane, kandi imbere hakomeje kuba heza, uru rugendo rwadusabye gufata amadeni.
Amadeni menshi kandi akomeye. Arakomeye cyane kuko kuko hari amadeni batagendana, badapfa guheza. Iyo utayishyuye iburyo, uyishyurira ibumoso.
Ayo ni amadeni yo mu mutwe, amadeni dufata ku bwonko, amadeni dufata ku mutima.
Ese ko hashize imyaka 30 dufite amadeni, dukomezanye indi 30 mu madeni, harimo na risk ko nitutayishyura, tuzayaraga abana bacu n'abuzukuru? Si byo twifuza.
Iki kiganiro kiravuga ku madeni twafashe igihe kinini ndetse n'uburyo iyo abaye menshi, nyuma y'igihe atuzanira ihungabana.
Hagize ukenera ibindi bisobanuro, ni karibu haba hano cyangwa kuri channel.
.
Waba u*i IHUNGABANA icyo ari cyo? Ibimenyetso n'uko wakwitwara. Kwishyura amadeni y'Ubwonko !! Mu bihe binyuranye cyane cyane ibihe byo kwibuka, dukunze kubona abantu bagize icyo benshi bita ihungabana, ariko ntidusobanukirwe ibyo ari byo. Muri iki kig...
21/07/2023
Muraho ariko? Murakomeye?
Ndabizi ntimuri bunsubize, ariko nyabuneka ubitekerezeho, niwumva imbere muri moteri/umutima/bwonko hari ututari ku murongo, wareba mugenzi wawe wizeye ukamwifungurira akagufasha kubicangura, byakwanga ukagana ababyigiye dore ko basigaye bahari benshi.
Ubu*ima burahenda nyabu.🌹🌹
Ariko sibyo byanzinduye, nje kubabwira inkuru ya Karoli na Yuliyana twari duturanye n'ukuntu Yuliyana rimwe yafashe icyemezo cyo gutekera umugabo we isume🍳🍽.
Narabibabwiye ko nakundaga kwinjira bucece muri salon, nkicara inyuma ya Papa na bacuti be aho babaga batera ibiparu nk'abapampe, harya icyo gihe babyitaga ngo iki? Ntimujye mwibaza aho ibyinshi mbabwira byavuye.
Ni uko Karoli aba yinikije ikiganiro asangiza ba Papa amakuru ati burya rero Yuliyana ntimukabone mukunda nkanamunambaho, n'ubwo nta mashuri menshi yize ariko afite urukundo n'ubwenge bwinshi❤️❤️.
Ati murabizi ko umwana w'imukanishi abwirirwa ariko ataburara, ariko burya bijya biba tukaburara pe, burundu.
Rimwe rero ntahe byanze, kandi maranye amadeni menshi muri karitsiye. N'isoni nyinshi mba mbwiye Yuliyana nti ubu se turabigenza dute ko nta kintu ntahanye?
Yuliyana ati ikibazo no kwa Kazungu ntiyadukopa kuko tutarishyura ay'ubushize. Ati ariko humura ndaje nkwereke, ubwo dufite amakara biroroshye.
Yinyabije hanze afata imbabura arayifatisha, yinyabya mu nzu afata isafuriya ashyiramo isume n'amazi, umugabo atareba, arasohoka atereka ku mbabura. Hashize akanya kuko bwari buri kwira yinjiiza imbabura n'isafuriya yayo mu nzu, yivigisha ati reka nteke nganiriza umugabo, avuga cyane bose barabyumva.
Umugabo ati aba si twe turiye se mugore mwiza. Undi ati shwi, turya bya he se wo gacwa we. Yuliyana arapfundura akuramo isume n'amazi ayashyira ku ruhande.
Karoli ati ntababeshye nagize ngo umugore wanjye arasaze kubera inzara😭😭.
Akiri kwibaza ibimubayeho, umugore aba asohokanye akayiko k'amavuta kari kasigaye arayacamutsa, amaze kwatura anagamo anagamo udusate tw'agace k'agatunguru kari karaye gasigaye.
Karoli atangira kugira impungenge ati ibi noneho ndabivuriza hehe? Ati bandogeye umugore ba nyagushahura ba ...
Yuliyana aba amennyemo utu*i duke, birasakuza urusaku n'impumuro bisakara urusisiro rwose.
Ni uko asohora imbabura ayizimya bose bareba, yiririmbishwa uturirimbo twa Nkurunziza. Asezera ku baturanyi bicaye aho hanze ni uko yinjira mu nzu, yegekaho.
Ati mugabo wanjye rero, ndabizi nta ko uba utagize, ubwo byanze uyu munsi, bizakunda ejo, kandi tuzarya. Ariko ubu byibuze nta mushenzi uzagucishamo ijisho ko twaburaye, wananiwe inshingano. Ati vayo twigire kuryama ejo uzabone uko u*induka ujya kuhiga icyo guteka.
Ni uko Karoli asoza yirata kuri ba Papa ati sha abagire banyu barize, ni aba familiale, bakora muri leta n'ibigo bikomeye, ati ariko muri mwe hari ufite umugore wamutekera isume? Akamubamo nka Mukantagara wanjye?
None abagabo nk'aba bagiye he? Abagore b'ubwenge bagiye he bashobora gutekera isume abo bashakanye? Bakababamo mu bihe bigoye, bagafatanya gushaka umuti hamwe, nta wuteje undi rubanda?
Muri social media nta kindi kikihaba uretse abagabo bari kuvuga ibibi, ibitagenda neza by'abagore babo.
Abagore birirwa bashyira ku karubanda abagabo babo kubera ko hari ibyo batumvikanyeho, barakora divorce ati shwii afite agakoni kareshya n'agatoki? Ati uriya arya nk'uwicariye umwobo, ati nasanze atakiri isugi, anuka ibirenge, umenya n'iwabo bacuragura, Databukwe burya ni umutekamitwe, Mukagatare wanjye yanakwica, n'ibindi ntavugira hano.
Nyabuneka mwige gutekera abo mwashakanye isume, mwe kubateza isi kuko iyo uyimuteje wowe ikwota double.
Mbega urukuru rurerure weee. 🫢🫢🙈🙊
Niba ugeze aha ndabihamya ko utakwandagaza uwo mubana cyangwa uwo mwashakanye, ariko hindukira uganirize abo bagukikije twamagane umuco mubi wo gutarangana ku karubanda nk'abatarigeze gukundana.
Murakoze.
Murakaramba🤚🤚
Click here to claim your Sponsored Listing.
Contact the organization
Telephone
Address
Kigali
Opening Hours
| Monday | 08:00 - 17:30 |