LFL Rwanda
Contact information, map and directions, contact form, opening hours, services, ratings, photos, videos and announcements from LFL Rwanda, Industrial Company, BP40 NYAMATA – MAYANGA Sector – BUGESERA District – Eastern Province , BUGESERA, RW, Bugesera.
Since 2021, LFL has been deeply committed to Rwanda’s progress and forging strong partnerships with local producers to fortify their supply chain of animal feed and boost self-sufficiency.
11/07/2026
🌍 𝗨𝗺𝘂𝗻𝘀𝗶 𝗠𝗽𝘂𝘇𝗮𝗺𝗮𝗵𝗮𝗻𝗴𝗮 𝘄'𝗔𝗯𝗮𝘁𝘂𝗿𝗮𝗴𝗲 𝘄𝗶𝘇𝗶𝗵𝗶𝘇𝘄𝗮 𝘁𝗮𝗹𝗶𝗸𝗶 𝘆𝗮 𝟭𝟭 𝗡𝘆𝗮𝗸𝗮𝗻𝗴𝗮 𝟮𝟬𝟮𝟲
𝗔𝗯𝗮𝘁𝘂𝗿𝗮𝗴𝗲 𝗠𝗶𝗿𝗶𝘆𝗮𝗿𝗶 𝟴. 𝗜𝘀𝗶 𝗜𝗺𝘄𝗲.
Uyu munsi, ku Munsi Mpuzamahanga w'Abaturage, twibutswa inshingano dusangiye yo kugaburira abantu benshi, mu buryo burambye.
Muri LFL Rwanda, twishimiye gufasha aborozi bo mubice bitandukanye by’ u Rwanda tubagezaho ibiribwa by'amatungo bifite ubuziranenge, bizamura umusaruro w'ubworozi bwanyu.
Amatungo afite ubuzima bwiza bivuze protein nyinshi ku meza y'Abanyarwanda.
📞 Hamagara cyangwa utwandikire kuri WhatsApp: 𝟬𝟳𝟴𝟳 𝟯𝟬𝟲 𝟬𝟭𝟬 kugira ngo ubone ibiribwa by'amatungo bifite ubuziranenge.
04/07/2026
𝗨𝗺𝘂𝗻𝘀𝗶 𝗺𝘄𝗶𝘇𝗮 𝘄𝗼 𝗸𝘄𝗶𝗯𝗼𝗵𝗼𝗿𝗮 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮!🇷🇼
Uyu munsi, LFL Rwanda y’ifatanyije n'Abanyarwanda mu kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32, turizihiza ubutwari bwaranze abagabo n'abagore bahagurutse bakarwanira kubohora igihugu cyacu. Uyu munsi ugaragaza intsinzi yo kwihangana, ubutwari, n'ubumwe byabaranze. Utwibutsa urugendo u Rwanda rwanyuzemo mu kugera ku mahoro, iterambere, n'ubukungu.
Muri LFL Rwanda, twubaha intumbero yo kwibohora n'umuhate udacogora wo kubaka ejo hazaza heza. Twishimira kuba mu rugendo rwo kubaka u Rwanda, dukora ibiribwa by’amatungo byujuje ubuziranenge bigenewe inkoko, ingurube, inka, ndetse n'inkwavu, tugafatanya n'aborozi kuzamura umusaruro.
𝗧𝘄𝗲𝘀𝗲 𝗵𝗮𝗺𝘄𝗲, 𝘁𝘄𝘂𝗯𝗮𝗸𝗲 𝘂 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘂𝗸𝗼𝗺𝗲𝘆𝗲.
01/07/2026
𝗨𝗺𝘂𝗻𝘀𝗶 𝗺𝘄𝗶𝘇𝗮 𝘄'𝘂𝗯𝘄𝗶𝗻𝗴𝗲𝗴𝗲 𝗸𝘂 𝗕𝗮𝗻𝘆𝗮𝗿𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮!
LFL Rwanda yifatanyije n'Abanyarwanda mu kwizihiza 𝗸𝘂 𝗻𝘀𝗵𝘂𝗿𝗼 𝘆𝗮 𝟲𝟰 𝘂𝗯𝘄𝗶𝗴𝗲𝗻𝗴𝗲 𝗯𝘄'𝗶𝗴𝗶𝗵𝘂𝗴𝘂 𝗰𝘆𝗮𝗰𝘂.
Igihugu cyacu gihore gitera imbere kandi gikataze kubwo ibisekuruza bizaza.
01/06/2026
🌍 𝗨𝗺𝘂𝗻𝘀𝗶 𝗺𝘂𝘇𝗮𝗺𝗮𝗵𝗮𝗻𝗴𝗮 𝘄'𝗮𝗺𝗮𝘁𝗮 𝗸𝘂 𝗜𝘀𝗶 – 𝗜𝘁𝗮𝗿𝗶𝗸𝗶 𝟭 𝗞𝗮𝗺𝗲𝗻𝗮 𝟮𝟬𝟮𝟲🥛🐄
Uyu munsi, 𝗟𝗙𝗟 𝗥𝗪𝗔𝗡𝗗𝗔 𝗟𝗧𝗗 yifatanyije n’umuryango mugari w’aborozi mu kwizihiza 𝗨𝗺𝘂𝗻𝘀𝗶 𝗺𝘂𝘇𝗮𝗺𝗮𝗵𝗮𝗻𝗴𝗮 𝘄𝗮𝗵𝗮𝗿𝗶𝘄𝗲 𝗮𝗺𝗮𝘁𝗮 𝗸𝘂 𝗶𝘀𝗶 𝟮𝟬𝟮𝟲— umunsi wihariye wo kuzirikana uruhare rukomeye rw'amata mu imirire, imibereho myiza, n'ubuhinzi burambye.
Uyu mwaka, turizihiza mu buryo bwihariye 𝐚𝐛𝐚𝐠𝐨𝐫𝐞 bakora mu bworozi butanga umukamo bitanga buri munsi binyuze mu gukora cyane, kwihangana n’umurava 💪🌱
Ese Wari Ubizi?
𝗔𝗯𝗮𝗴𝗼𝗿𝗲 𝗯𝗮𝗿𝗲𝗻𝗴𝗮 𝗺𝗶𝗹𝗶𝘆𝗼𝗻𝗶 𝟴𝟬 bakora mu bworozi butanga umukamo ku isi yose, bagenzura 𝗶𝗻𝘇𝘂𝗿𝗶 𝘇𝗶𝗿𝗲𝗻𝗴𝗮 𝗺𝗶𝗹𝗶𝘆𝗼𝗻𝗶 𝟯𝟳 kandi bagatanga umusanzu ukomeye mu kwihaza mu biribwa, imirire y’imiryango ndetse no mu bukungu bw’igihugu.
Muri LFL Rwanda, tuzakomeza gufasha abari mu bworozi butanga umukamo binyuze mu:
✅ Ibiryo by'inka byiza kandi byizewe
✅ Imikurire myiza y’amatungo no kongera umukamo
✅ Ibisubizo by'ubuhinzi burambye
✅ Ubufatanye buteza umworozi imbere
Inka zifite ubuzima bwiza zitangirira ku mirire myiza — kandi imirire myiza ifasha ubworozi bw’umukamo butanga inyungu 🐄🥛
🙌 Ku buri mugore, amashyirahamwe, ukusanya amata, inzobere mu buvuzi bw'amatungo, n'umukozi wese mu ruherekane rw’inka zitanga umukamo.
𝗠𝘂𝗿𝗮𝗸𝗼𝘇𝗲 𝗸𝘂𝗯𝘄𝗼 𝗸𝘂𝗴𝗮𝗯𝘂𝗿𝗶𝗿𝗮 𝗶𝗴𝗶𝗵𝘂𝗴𝘂 𝗰𝘆𝗮𝗰𝘆𝘂 𝗻𝗼 𝗴𝘂𝘀𝗵𝗶𝗻𝗴𝗮 𝗲𝗷𝗼 𝗵𝗮𝘇𝗮𝘇𝗮 𝗵'𝘂𝗯𝘂𝗵𝗶𝗻𝘇𝗶
25/05/2026
🚜 Abarozi bo muri Kayonza — Ubu Turi Hafi Yanyu!
Twishimiye kubamenyesha ko twafunguye ishami rishya rya LFL Rwanda muri Kayonza (Intara y’Iburasirazuba) ribazaniye ibiryo byujuje ubuziranenge hafi yanyu.
Muri LFL Rwanda, tuzi ingorane muhura nazo buri munsi. Ni yo mpamvu tugenda twagura hirya no hino mu gihugu— kugira ngo tugufashe neza, vuba, kandi hafi.
🌱 Ni iki bizagufasha?
✔ Ibiryo by’amatungo byujuje ubuziranenge — nta rugendo rurerure
✔ Ibiryo biboneka igihe cyose — nta bura rya hato na hato
✔ Imikurire myiza y’amatungo n’umusaruro mwinshi
✔ Ubufasha bw’inzobere ku buntu
🤝 Ntitugurisha ibiryo by’amatungo gusa — turi abafatanya bikorwa mu kuzamura umusaruro n’inyungu.
📞 Wabibona ubu: 0796 584 100 (Telefoni/WhatsApp – Ines)
LFL Rwanda — Umufatanyabikorwa wizewe mu biryo by’amatungo byujuje ubuzirangenge
08/03/2025
20/01/2025
🐖𝐀𝐦𝐚𝐡𝐢𝐫𝐰𝐞 𝐀𝐤𝐨𝐦𝐞𝐲𝐞 𝐤𝐮 𝐁𝐨𝐫𝐨𝐳𝐢 𝐛’𝐢𝐧𝐠𝐮𝐫𝐮𝐛𝐞 𝐦𝐮 𝐑𝐰𝐚𝐧𝐝𝐚!🐖
LFL Rwanda irishimye kubatumira mwese, borozi b’ingurube mu Rwanda, mu mahugurwa yihariye hamwe n’inzobere mu bworozi bw’ingurube iturutse muri 𝐌𝐢𝐱𝐒𝐜𝐢𝐞𝐧𝐜𝐞!
Aya ni amahirwe yo kubona ubumenyi bw’ingirakamaro, amakuru y’ingenzi, n’inama zubaka zagufasha kunoza imikorere yawe mu bworozi bw’ingurube no kongera umusaruro wawe.
🔹 𝐈𝐛𝐢𝐳𝐢𝐠𝐰𝐚𝐡𝐨:
Uburyo bugezweho bwo korora ingurube.
Uburyo bwo kugaburira ingurube neza no kubongerera umusaruro.
📅 𝐈𝐠𝐞𝐧𝐚𝐦𝐢𝐠𝐚𝐦𝐛𝐢 𝐫𝐲’𝐀𝐦𝐚𝐡𝐮𝐠𝐮𝐫𝐰𝐚:
📍 𝐑𝐰𝐚𝐦𝐚𝐠𝐚𝐧𝐚: Kuwa Kabiri, tariki ya 21 Mutarama saa yine za mu gitondo (10:00 AM)
📍 𝐁𝐮𝐠𝐞𝐬𝐞𝐫𝐚: Kuwa Gatatu, tariki ya 22 Mutarama saa tatu za mu gitondo (9:00 AM)
🔹 𝐈𝐦𝐩𝐚𝐦𝐯𝐮 𝐙𝐨 𝐊𝐰𝐢𝐭𝐚𝐛𝐢𝐫𝐚:
Kubona ubumenyi bwimbitse n’inama zitangwa n’inzobere za MixScience.
Kugira umwanya wo guhura no kungurana ibitekerezo n’abandi borozi.
Kugirwa inama zishingiye ku mibereho y’ubworozi bwawe bw’ingurube.
💡𝐍𝐭𝐮𝐳𝐚𝐜𝐢𝐤𝐰𝐞 𝐧’𝐚𝐲𝐚 𝐦𝐚𝐡𝐢𝐫𝐰𝐞 𝐚𝐤𝐨𝐦𝐞𝐲𝐞 𝐡𝐚𝐭𝐞𝐠𝐚𝐧𝐲𝐢𝐫𝐢𝐣𝐰𝐞 𝐚𝐛𝐚𝐧𝐭𝐮 𝟐𝟓 𝐠𝐮𝐬𝐚 𝐛𝐮𝐫𝐢 𝐦𝐚𝐡𝐮𝐠𝐮𝐫𝐰𝐚, 𝐤𝐚𝐧𝐝𝐢 𝐢𝐟𝐮𝐧𝐠𝐮𝐫𝐨 𝐫𝐲𝐚 𝐬𝐚𝐚 𝐬𝐢𝐭𝐚 𝐫𝐢𝐫𝐢𝐦𝐨! Kwiyandikisha birakenewe hakiri kare kugira ngo utabura umwanya.
📞𝐊𝐮𝐛𝐚𝐳𝐚 𝐢𝐛𝐢𝐛𝐚𝐳𝐨 𝐜𝐲𝐚𝐧𝐠𝐰𝐚 𝐤𝐰𝐢𝐲𝐚𝐧𝐝𝐢𝐤𝐢𝐬𝐡𝐚, 𝐡𝐚𝐦𝐚𝐠𝐚𝐫𝐚 𝐤𝐮𝐫𝐢: 📲 +250 787 306 010, 0796210803
Turabitegereje mu mahugurwa y’igitangaza! Tugire iterambere hamwe, dufatanye kuzamura ubworozi bw’ingurube mu Rwanda.
’amatungo
25/12/2024
🎄✨ 𝐋𝐅𝐋 𝐑𝐰𝐚𝐧𝐝𝐚 𝐢𝐛𝐢𝐟𝐮𝐫𝐢𝐣𝐞 𝐤𝐮𝐠𝐢𝐫𝐚 𝐢𝐠𝐢𝐡𝐞 𝐛𝐲𝐢𝐳𝐚 𝐛𝐲’𝐢𝐦𝐢𝐧𝐬𝐢 𝐦𝐢𝐤𝐮𝐫𝐮 𝐲𝐚 𝐍𝐨𝐡𝐞𝐫𝐢 𝐧’𝐮𝐦𝐰𝐚𝐤𝐚 𝐦𝐮𝐬𝐡𝐲𝐚 𝐰𝐚 𝟐𝟎𝟐𝟓!✨🎄
Mu gusoza umwaka wa 2024, ikipe ya LFL Rwanda irashimira byimazeyo abafatanyabikorwa bacu bose, aborozi, n’abadushyigikira.
🌟 𝐍𝐨𝐡𝐞𝐥𝐢 𝐍𝐳𝐢𝐳𝐚 𝐧’𝐔𝐦𝐰𝐚𝐤𝐚 𝐌𝐮𝐬𝐡𝐲𝐚 𝐌𝐮𝐡𝐢𝐫𝐞 𝐰𝐚 𝟐𝟎𝟐𝟓! 🌟
Turabashimira kuba mwarifatanyije natwe uyu mwaka. Ubufatanye bwanyu bwagize uruhare runini mu kuzamura aborozi, guteza imbere udushya, no kubaka sosiyete zirambye mu Rwanda.
Twishimiye gukomeza gukorana namwe mu 2025, dushyira mu bikorwa ingamba zifite ingaruka nziza kandi zigaragara.
Tubifurije ibihe byiza by'iminsi mikuru cyuzuye ibyishimo, urukundo, n’ubuzima bushya buzira umuze! ❤️🎉
18/12/2024
🌟 𝐔𝐲𝐮 𝐧𝐢 𝐔𝐖𝐀𝐘𝐄𝐙𝐔 𝐐𝐮𝐞𝐬𝐢𝐞, 𝐚𝐬𝐡𝐢𝐧𝐳𝐰𝐞 𝐢𝐛𝐲’𝐮𝐛𝐮𝐜𝐮𝐫𝐮𝐳𝐢 𝐧𝐨 𝐠𝐮𝐟𝐚𝐬𝐡𝐚 𝐚𝐛𝐚𝐤𝐢𝐥𝐢𝐲𝐚 𝐦𝐮𝐫𝐢 𝐬𝐞𝐫𝐢𝐯𝐢𝐬𝐢 𝐳𝐢𝐧𝐲𝐮𝐫𝐚𝐧𝐲𝐞!🌟
Muri LFL Rwanda, duterwa ishema n’ubunararibonye bwa Quesie mugitanga serivisi z’ubucuruzi n’izindi serivisi mukenera zinyuranye! Bishingiye ku ishyaka agira mu gufasha abakiriya no kuba yariyemeje kudatezuka mu gutanga servisi z’indashyikirwa, Quesie ari hano kudufasha kugira ngo imikoranire yacu namwe ihore ari agahebuzo.
Mwaba mufite ikibazo ku bicuruzwa byacu, cyangwa mukeneye gutumiza ibicuruzwa byacu, cyangwa se mwifuza gusaba ibisobanuro birambuye kuri serivisi dutanga, Quesie ahora yiteguye kubibafashamo.
Wamuhamagara kuri: +250 796 219 122
Mujye mwisanzura muvugishe Quesie mu gihe mwifuza kubaza ibibazo cyangwa hari ubundi bufasha mukeneye. Turi hano ku bwanyu!💬🙌
13/12/2024
🌟𝐀𝐦𝐚𝐤𝐮𝐫𝐮 𝐚𝐬𝐡𝐢𝐦𝐢𝐬𝐡𝐢𝐣𝐞 𝐲𝐨 𝐤𝐰𝐚𝐠𝐮𝐫𝐚 𝐢𝐛𝐢𝐤𝐨𝐫𝐰𝐚 𝐛𝐲𝐚 𝐋𝐅𝐋 𝐑𝐰𝐚𝐧𝐝𝐚!🌟
Twishimiye kubamenyesha ko LFL Rwanda iri kwagura ibikorwa byayo mu gihugu hose, dufungura amaduka y’ibiryo by’amatungo mu bice bitandukanye. 🚜✨
🎉🐾Twishimiye kubamenyesha ko LFL yafunguye Iduka rya mbere ry’ibiryo by’amatungo ku 𝐊𝐈𝐍𝐀𝐌𝐁𝐀, 𝐊𝐈𝐆𝐀𝐋𝐈 !
Iyi gahunda igamije kwegereza aborozi ibiryo by’amatungo byujuje ubuziranenge, bityo aborozi bakabona ibyo bakeneye hafi kandi ku buryo bworoshye, mu rwego rwo kongera umusaruro no kurwanya ikibazo cy’ibura ry’ibiryo byujuje ubuziranenge.
🔹 𝐈𝐛𝐢 𝐁𝐢𝐯𝐮𝐳𝐞 𝐈𝐤𝐢 𝐤𝐮 𝐁𝐨𝐫𝐨𝐳𝐢?
Kubona ibiryo by’amatungo byiza hafi, utiriwe ukora ingendo ndende.
Kwegerezwa ubufasha muri gahunda yo kongera ubunyamwuga mu mushinga w’ubworozi.
Kuzamura urwego rw’ubufatanye n’icyizere hagati y'aborozi na LFL Rwanda nk’umufatanyabikorwa mwiza.
Muri LFL Rwanda, dukomeje umurava wacu mu gufasha aborozi kubona aho bakura ibiryo by’amatungo byizewe no guteza imbere umusaruro mu bworozi bw’amatungo mu Rwanda. 🌍🌾
💡 Tubararikiye gukomeza gukurikirana amakuru ajyanye n’aho amaduka yacu n’ibindi bikorwa bishya bizafungurwa!
'ibiryoBy'amatungo
Click here to claim your Sponsored Listing.
Category
Address
Bugesera